Umunyepolitiki muri Kenya Raila Odinga yatangaje ko atazongera guhatanira umwanya wa perezida wa kiriya gihugu guhera mu matora ateganyijwe muri 2022 ahubwo ko agiye gushyigikira perezida Kenyatta akazamufasha gushaka amajwi aho guhangana.
Ibi yabitangaje asa n’uwibasira William Ruto aho yavuze ko nta gihugu kigira abaperezida 2 bityo ko bagomba gushyigikira uriho bityo ko hagomba kwiyamamaza abarenze umwe mu gihe uwari usanzwe ayobora atiyamamaje .
Agira ati “ntabwo twagira abaperezida e icyarimwe, tugomba kugira umuperezida umwe muri buri tora, niyo mpamvu nsaba nkwiye gushyigikira perezida uriho Uhuru Kenyatta.
Raila Odinga atangaje ibi nyuma y’uko mu minsi ishize yiyunze na perezida Kenyatta bahuriye mu masengesho bagahoberana imbere y’imbaga ndetse bagasabana imbabazi ku byabaye.
Aba banyepolitiki bahuriye mu bikorwa by’amatora mu bihe byashize, ubwo Kenyatta namutsindaga ariko akanga kwemera ibyavuye mu matora ndetse bikanakurura umwuka mubi hagati yahoo.
Igihugu cya Kenya cyaranzwe n’imvururu zakurikiye amatora bitewe no kutavuga rumwe kw’aba bagabo bapfa umwanya wa perezida ariko nyuma baza kwihuza bariyunga.