Gathoni Wamuchomba ni Umudepitekazi mu nteko ishinga amategeko ya Kenya uhagarariye abagore, uturuka mu Ntara ya Kiambu yifashe amashusho asaba abagabo bo mu bwoko bw’Abakikuyu bafite ubushobozi kurongora abagore benshi, nibura ngo byafasha gukemura ikibazo cy’abana batabona uburere.
Avuga ko iki kibazo kigaragarira mu rubyiruko rwiroha mu biyobyabwenge n’abana baba ku muhanda ari benshi cyane.
Uyu mugore wanashinze ikigo gifasha mu gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge n’abakorewe ihohotera, avuga ko abana benshi mu babaswe n’ibiyobyabyenge bivugira ba nyina gusa, bakavuga ko ba Se babataye.
Abandi muri abo bana ngo bagaragaza ikibazo cyo kubura uburere bw’ababyeyi.
Ati: “Dukeneye kubwizanya ukuri, bariya bana bose tubona barerwa na ba nyina gusa, ba Se bari he? Ni kuki twakomeza kwijijisha ko ari ikibazo. Nkuko duhora tubivuga mu nsengero dukeneye gusubira inyuma tugashyiraho inteko zo kuganira icyo kibazo kugira ngo kibonerwe umuti.”
Uyu Mudepitekazi avuga ko umugabo ubyarana n’abandi bagore atari mu bo bashakanye ngo na bo bakwiye gufata abo bagore nk’ababo b’inyongera, bagafata n’inshingano yo kurera abana bafite.
Ati: “Tubyara abana ariko ntidushaka kubemera. Niba uri umugabo w’Umu-Kikuyu ukaba ufite ubushobozi bwo gutunga abagore batanu, bashake. Kandi niba uri umugabo ukaba ufite ubushobozi bwo kurera abana benshi bikore.”
We avuga ko gushaka abagore benshi atari icyaha ahubwo ngo ni ukubahiriza umuco.
Uyu Mudepitekazi avuga ko urubyiruko rwinshi rwabaswe n’ibiyobyabyenge ndetse n’ababa ku muhanda ngo byose babyinjijwemo no kubura uburere.
Anavuga ko mu gihugu cya Kenya ngo abana benshi baba ku muhanda ngo baba bafite imiryango bakomokamo. Kuri we ngo gushaka abagore benshi ubaye ariwo muti ku kibazo cy’abo bana bishobora mu muhanda no mu biyobyabwenge ngo byakorwa kugira ngo gikemuke.
Mu 2014 Perezida Uhuru Kenyatta yemeje itegeko ryemerera abagabo kurongora abagore barenze umwe. Gusa iki gitekerezo cya Depite Wamuchomba abenshi mu Badepite b’abagore ntibagishyigikiye.