• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Kibeho: Agace k’Amateka n’Ibitangaza ku Bakirisitu ba Kiliziya Gatolika gakomeje gukurura ba mukerarugendo

Editorial 28 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

I Kibeho mu karere ka Nyaruguru ni ahantu nyaburanga hasurwa cyane n’abakirisitu Gatolika bitewe n’uko Bikila Mariya yahabonekeye kuwa 28 Ugushyingo 1981.

Uhere icyo gihe aha hantu hafatwa nk’ubutaka butagatifu kuburyo ibihumbi by’abakirisitu Gatolika n’inshuti zabo baza kuhizihiriza ijyanwa mu ijuru rya Bikila Mariya buri mwaka ndetse akeshi bakaza no kuhasengera mu bihe bitandukanye.

Taliki ya 15 Kanama 2018 ibihumbi by’abantu bateraniye i Kibeho muri Nyaruguru mu kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikila Mariya bishimiye ukuntu basanga Kibeho yarateye imbere buri mwaka. N’ubwo abakirisitu Gatolika baza kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikila Mariya baba cyane cyane baje gusenga no kwiyegereza Imana kuburyo bw’umwihariko, ariko banakenera byinshi bibafasha nk’amacumbi, ibyo kurya ndetse n’uburyo bw’itumanaho.

Icyabashimishije rero ni uko i Kibeho hakomeje gutera imbere ku buryo bavuga ko bashimishwa n’uko basanga ibikorwa by’iterambere byariyongereye buri mwaka.

Mu byo bishimira harimo amacumbi meza, interineti y’ubuntu kandi igera kuri buri wese, Umutuzo n’umutekano birangwa aho hantu bituma barushaho kwegerana n’Imana.

Ibi byose basanga ari iterambere rikomeza kwiyongera, bikaba bituma abarwanya ibyiza barushaho kugaragara ko ari abanyabinyoma kuko ibyo abakirisitu Gatolika biboneye i Kibeho bihabanye cyane n’ibyo bumvaga bakanasoma ku mbuga nkoranyambaga.

I Kibeho muri Nyaruguru hari hateraniye abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse ku migabane itandukanye y’isi nka Amerika, Uburayi, Aziya na Afurika baje kwizihiza uyu munsi mukuru w’izamurwa mu ijuru rya Bikira Mariya bakaba bishimira uburyo Nyaruguru irushaho gutera imbere uko ibihe bihaye ibindi.

Bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru Rushyashya bagira bati “Kibeho ni ubutaka butagatifu. Iyo twahaje dusabana n’Imana kandi tukumva ko twegeranye nayo neza. Ikindi twishimira ni ukuntu harushaho gutera imbere. Hari wifi y’umuntu ndetse n’ amacumbi n’ubwo atarabasha gucumbikira ibihumbi byinshi by’abantu baba bahari, ariko twizera ko azakomeza kwiyongera kuko uko tuje dusanga hari icyahindutse.”

Aba bakirisitu batangajwe cyane uburyo bakirwa neza, ukuntu umutekano wabo n’uw’ibintu byabo uba urinzwe ntakiwuhungabanya, bikaba bihabanye n’ibyo bumvaga bivugwa i Nyaruguru. Ariko n’ubwo byabatangaje ndetse bakanabyishimira, ku Banyarwanda si igitangaza kuko iterambere ryihuse, kwakira neza abasura u Rwanda, serivise nziza no gusigasira ibyagezweho ni intego yabo ihoraho.

2018-08-28
Editorial

IZINDI NKURU

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Editorial 15 Dec 2023
Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Gaspard Musabyimana na Emmanuel Neretse mu kinyoma gikabije ko FAR yari ifite abasirikari bakuru benshi b’Abatutsi

Editorial 03 Jun 2020
Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Editorial 27 Jan 2019
AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

AU yasabye u Burundi kwitondera ibyo gushinja ubwicanyi Buyoya

Editorial 04 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye
IMIKINO

Cristiano Ronaldo yabujije Portugal amahirwe akomeye, Espagne yigobotora Maroc bigoranye

Editorial 26 Jun 2018
Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye
Amakuru

Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we ikaba imaze imyaka 10 ayihimbye

Editorial 27 Mar 2021
Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika
Amakuru

Mu mvugo yuje icyizere, Perezida Tshisekedi yashimye amasezerano y’amahoro yasinywe n’u Rwanda na Congo muri Amerika

Editorial 01 Jul 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru