I Kibeho mu karere ka Nyaruguru ni ahantu nyaburanga hasurwa cyane n’abakirisitu Gatolika bitewe n’uko Bikila Mariya yahabonekeye kuwa 28 Ugushyingo 1981.
Uhere icyo gihe aha hantu hafatwa nk’ubutaka butagatifu kuburyo ibihumbi by’abakirisitu Gatolika n’inshuti zabo baza kuhizihiriza ijyanwa mu ijuru rya Bikila Mariya buri mwaka ndetse akeshi bakaza no kuhasengera mu bihe bitandukanye.
Taliki ya 15 Kanama 2018 ibihumbi by’abantu bateraniye i Kibeho muri Nyaruguru mu kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikila Mariya bishimiye ukuntu basanga Kibeho yarateye imbere buri mwaka. N’ubwo abakirisitu Gatolika baza kwizihiza ijyanwa mu ijuru rya Bikila Mariya baba cyane cyane baje gusenga no kwiyegereza Imana kuburyo bw’umwihariko, ariko banakenera byinshi bibafasha nk’amacumbi, ibyo kurya ndetse n’uburyo bw’itumanaho.
Icyabashimishije rero ni uko i Kibeho hakomeje gutera imbere ku buryo bavuga ko bashimishwa n’uko basanga ibikorwa by’iterambere byariyongereye buri mwaka.
Mu byo bishimira harimo amacumbi meza, interineti y’ubuntu kandi igera kuri buri wese, Umutuzo n’umutekano birangwa aho hantu bituma barushaho kwegerana n’Imana.
Ibi byose basanga ari iterambere rikomeza kwiyongera, bikaba bituma abarwanya ibyiza barushaho kugaragara ko ari abanyabinyoma kuko ibyo abakirisitu Gatolika biboneye i Kibeho bihabanye cyane n’ibyo bumvaga bakanasoma ku mbuga nkoranyambaga.
I Kibeho muri Nyaruguru hari hateraniye abanyarwanda n’abanyamahanga baturutse ku migabane itandukanye y’isi nka Amerika, Uburayi, Aziya na Afurika baje kwizihiza uyu munsi mukuru w’izamurwa mu ijuru rya Bikira Mariya bakaba bishimira uburyo Nyaruguru irushaho gutera imbere uko ibihe bihaye ibindi.
Bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru Rushyashya bagira bati “Kibeho ni ubutaka butagatifu. Iyo twahaje dusabana n’Imana kandi tukumva ko twegeranye nayo neza. Ikindi twishimira ni ukuntu harushaho gutera imbere. Hari wifi y’umuntu ndetse n’ amacumbi n’ubwo atarabasha gucumbikira ibihumbi byinshi by’abantu baba bahari, ariko twizera ko azakomeza kwiyongera kuko uko tuje dusanga hari icyahindutse.”
Aba bakirisitu batangajwe cyane uburyo bakirwa neza, ukuntu umutekano wabo n’uw’ibintu byabo uba urinzwe ntakiwuhungabanya, bikaba bihabanye n’ibyo bumvaga bivugwa i Nyaruguru. Ariko n’ubwo byabatangaje ndetse bakanabyishimira, ku Banyarwanda si igitangaza kuko iterambere ryihuse, kwakira neza abasura u Rwanda, serivise nziza no gusigasira ibyagezweho ni intego yabo ihoraho.