• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Abagiraneza si bo bazahangana n’abajya mu byo gushimuta inyamaswa – Kagame

Ubwanditsi 01 Nov 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yavuze ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ari inshingano ya buri wese, asaba ibihugu kwishakamo ibisubizo mbere yo kumva ko hari abanyamahanga bazaza kubibakorera.

Yabigarutseho mu nama y’iminsi itatu yateguwe na African Leadership University (ALU), yitabiriwe n’abagera kuri 300 baturutse mu bihugu 35, hagamijwe kuganira ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, kuzamura ubukungu no guhanga imirimo ibushingiyeho.

Yavuze ko kimwe n’abaturage b’u Rwanda, urusobe rw’ibinyabuzima rwahuye n’ingaruka n’ibizazane mu myaka ishize byaba karemano cyangwa ibyazanywe n’abantu, ariko kubirengera byabaye inshingano za buri wese mu myaka 25 ishize.

Ubu ubukerarugendo mu Rwanda buza ku isonga mu kwinjiza amadovize.

Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi bakwiye kumva ko kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ari ikintu cy’ingenzi, yifashisha urugero rw’inama yigeze kwitabira muri Amerika hamwe n’abandi bayobozi bo muri Afurika, yarimo abakire, abagiraneza n’abandi.

Mu kiganiro ku kurengera Inzovu zikomeza kwicwa n’abashaka amahembe yazo, abayobozi ngo bakurikiranye basaba gufashwa ariko ntibakomoze ku nkunga nyayo bakeneye, abaza bamwe niba ari amafaranga bashaka.

Icyo gihe ngo yagaragaje ko usanga rimwe na rimwe ba rushimusi bakorana n’abakozi ba za guverinoma, baba abapolisi babatiza imbunda cyangwa n’abasirikare.

Ati “Ni gute mutekereza ko bazaza guhagarika abari muri ibi bikorwa bangiza bakanica ibinyabuzima? Ntabwo ari aba bagiraneza bazaza guhangana n’abasirikare bagira uruhare muri ibyo bikorwa byo gushimuta no kwica inzovu. Ni twe ubwacu bigomba guheraho, abayobozi b’ibihugu byacu, kugira ngo dukore ku buryo duhagurukira abo bayobozi.”

“Kubigira ibyacu ni ibintu tugomba guheraho, abayobozi tugomba gufata iya mbere kurusha kuba twasaba inkunga, inkunga izaza hari abashaka kuyitanga, ariko bazafasha abakeneye gufashwa kandi bari gukora ibishoboka kugira ngo batere intambwe.”

Perezida Kagame yavuze ko intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurengera ibinyabuzima ituma rwinjira mu bufatanye n’ibindi bigo, burimo ‘Visit Rwanda’ ku bufatanye n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, ikipe anabereye umufana ukomeye.

Hari n’ubufatanye na Alibaba Group, bugamije gutuma abantu benshi barushaho gusura u Rwanda.

Ati “Ibi bikorwa bizatuma umubare munini w’abakerarugendo usura igihugu cyacu n’ibyiza by’u Rwanda, bizamure inyungu iva mu bukerarugendo, guhanga imirimo, binagabanye ikinyuranyo mu byo twohereza n’ibyo dutumiza hanze.”

“Bizanongera inyungu igera ku baturiye za pariki z’igihugu, binatume barushaho kurengera ibidukikije. Icya kabiri, ubufatanye bwacu n’abafatanyabikorwa mu kurengera ibidukikije, buri gutuma twongera ubumenyi ku rusobe rw’ibinyabuzima.”

Ubwo bumenyi ngo bugira uruhare mu kugarura muri pariki inyamaswa zahahoze ariko zikaza gucika no mu kwiyongera kw’izisanzwe.

Yavuze ko mu gihe ibihugu bikomeje guharanira iyoroshywa ry’urujya n’uruza muri Afurika n’Ishyirwaho ry’Isoko rusange rya Afurika, bizazana amahirwe mu kurushaho kwita no kubyaza umusaruro urusobe rw’ibinyabuzima.

Fred Swaniker washinze ALU ubu inafite ishuri ryo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, yashimangiye ko “abayobozi bakwiye kubona urusobe rw’ibinyabuzima nk’andi mahirwe yo guteza imbere ubukungu.”

Ati “Dukeneye kongera abantu muri Afurika bafite impano n’ubushobozi bwo guhanga ibishya muri uru rwego, ni yo ntego y’ishuri ryigisha ibirebana n’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 438 z’amadolari ya Amerika mu 2017, intego ikaba ko mu 2024 inyungu yabwo izaba igeze kuri miliyoni $800.

Amafoto: Village Urugwiro

2018-11-01
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Aya nda Ataye Ku Gasi Igisambo ruharwa Ndagijimana JMV wiyemeje Guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akaba agiye kuzagwa Igihugu igicuri

Ubwanditsi 13 Apr 2025
Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Amaso ahanzwe amatora y’u Burusiya byitezwe ko azagumisha Putin ku buyobozi

Ubwanditsi 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera
Mu Rwanda

Abaturage b’umurenge wa Kagogo basabwe kwirinda ibintu byose byateza impanuka mu kiyaga cya Burera

Ubwanditsi 22 Aug 2017
Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya  Leta y’u Rwanda
ITOHOZA

Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda

Ubwanditsi 28 Oct 2016
Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu
Mu Mahanga

Gatsibo: Abazitabira itorero ry’igihugu batumwe inzitiramibu

Ubwanditsi 04 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru