Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye batangiye, uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.
Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali-Kanombe bakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Mme Jeannette Kagame, biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame na Madamu baza kwakira ku meza Desalegn n’umugore we hamwe n’itsinda ryabaherekeje mu Rwanda.
Aba bashyitsi baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.
Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida Kagame mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ari muri Ethiopia.
Hailemariam Desalegn mu ruzinduko rwe arasura ibikorwa binyuranye by’iterambere muri Kigali no mu karere ka Rwamagana.
Abayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko Mme Roman Tesfaye nawe azasura bimwe mu bikorwa n’imishinga yo guteza imbere umugore, kurengera uburenganzira bwe no kwimakaza uburinganire bw’abashakanye.
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bigirana ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere.
U Rwanda kandi rufite umushinga wo kugura amashanyarazi angana na 400MW muri Ethipiopia.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yahaye ikaze Hailemariam abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati “ Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze i Kigali ku kibuga cy’Indege, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. ‘Ikaze’ Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn.”
Foto: Village Urugwiro