• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Kigali : Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia watangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda

Editorial 27 Apr 2017 Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Hailemariam Desalegn, aherekejwe n’umugore we Roman Tesfaye batangiye, uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali-Kanombe bakiriwe na Perezida Kagame aherekejwe na Mme Jeannette Kagame, biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane muri Kigali Convention Center, Perezida Kagame na Madamu baza kwakira ku meza Desalegn n’umugore we hamwe n’itsinda ryabaherekeje mu Rwanda.

Aba bashyitsi baje mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu nk’uko bitangazwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu.

Uruzinduko rwa Hailemariam Desalegn mu Rwanda rugamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi usanzwe utajegajega nk’uko byemejwe na Perezida Kagame mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ari muri Ethiopia.

Hailemariam Desalegn mu ruzinduko rwe arasura ibikorwa binyuranye by’iterambere muri Kigali no mu karere ka Rwamagana.

Abayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije gukomeza umubano w’ibihugu byombi.

Biteganyijwe ko Mme Roman Tesfaye nawe azasura bimwe mu bikorwa n’imishinga yo guteza imbere umugore, kurengera uburenganzira bwe no kwimakaza uburinganire bw’abashakanye.

U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bigirana ubufatanye mu bya gisirikare no mu by’ingendo z’indege n’imikoreshereze y’ikirere.

U Rwanda kandi rufite umushinga wo kugura amashanyarazi angana na 400MW muri Ethipiopia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yahaye ikaze Hailemariam abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati “ Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yageze i Kigali ku kibuga cy’Indege, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda. ‘Ikaze’ Minisitiri w’Intebe, Hailemariam Desalegn.”

-6406.jpg

-6405.jpg

-6404.jpg

-6403.jpg

-6402.jpg

Foto: Village Urugwiro

2017-04-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025
Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda: Twubahirize amategeko y’umuhanda turengere ubuzima – Polisi

Editorial 23 May 2018
U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

U Bufaransa: Perezida Macron yikomye umufotozi amushinja kwinjira mu buzima bwe

Editorial 16 Aug 2017
Mu muhezo Perezida Kagame  yahuriye   i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Mu muhezo Perezida Kagame yahuriye i Rubavu na Perezida Kabila ( Yavuguruwe )

Editorial 12 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Iterabwoba n’umutekano muke byatumye Meddy na Bruce Melody basubika ibitaramo i Bujumbura

Editorial 27 Dec 2018
Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri
Mu Mahanga

Amahanga arifuza ikoranabuhanga ryahimbwe n’Abanyarwanda mu gukurikirana abanyeshuri

Editorial 29 Nov 2016
Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?
Amakuru

Gusahura no gutwika ibikorwaremezo byafasha iki Tshisekedi mu ntambara arwana na M23?

Editorial 29 Jan 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru