Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihugu hari amahirwe menshi yabyazwa ubucuruzi atari gukoreshwa, asaba ko hadakwiye kubaho kunanirwa kubyaza umusaruro ingufu zikomeje gushyirwa mu koroshya ibikorwa by’ubucuruzi mu karere.
Umukuru w’Igihugu yabivuze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yitabiraga ihuriro ry’abacuruzi b’icyitegererezo, mu mugoroba wa “Golden Circle Gala Dinner”, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu gihugu, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abayoboye ibikorwa by’ubucuruzi mu karere.
Golden Circle ihuriwemo n’abacuruzi bagera ku 150 bafatwa n’indashyikirwa mu nzego z’inganda, ubukerarugendo, amabanki n’ibindi, bagira uruhare mu guhanga imirimo n’irindi shoramari, byose bizamura iterambere ry’igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko ibikorwa by’ubucuruzi ari umufatanyabikorwa wa guverinoma kuko intego z’izi mpande zombi zishingiye ku iterambere, ariko ngo ntirishobora kugerwaho zidakoranye bya hafi binyuze mu biganiro bihoraho, mu bufatanye bwa leta n’abikorera.
Yanibukije ko hari amahirwe amwe y’ubucuruzi atarabyazwa umusaruro mu gihugu, ashimira Urugaga rw’abikorera (PSF) rukomeje gufasha mu kuyamenyekanisha no hanze y’imipaka y’igihugu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame
Abacuruzi babanyarwanda n’abanyamahanga batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Ati “Ibihugu byo muri Afurika y’u Burasirazuba, binyuze mu mishinga ihuriweho n’ibihugu byo mu muhora wa ruguru no mu muhora wo hagati mu gihe gito kiri imbere, biri gukora ibishoboka ngo bikureho imbogamizi mu bucuruzi, ngo byoroshye urujya n’uruza rw’abantu, ubushobozi, ibicuruzwa na serivisi. Turi gutera intambwe ishimishije mu bijyanye n’ibikorwa remezo, ingufu, ubwikorezi, itumanaho, binyuze muri iyi mihora, kandi tuzakomeza n’ibirushijeho.”
Yongeyeho ati “Ariko hari n’ibindi tugomba gukora. Dufite ibisabwa byose ngo twubake iterambere ry’akarere kacu, bityo nta gushidikanya gukwiye kubamo cyangwa kunanirwa ku ruhande rwacu, kungukira muri ibi bikomeje gukorwa.”
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ko kuba umwe mu bagize Golden Circle bisaba kuba icyitegererezo mu ishoramari, kurusha uko harebwa ku ngano y’umutungo mu mafaranga waba ugezeho.
Mu cyo bateganya mu minsi iri imbere, yagize ati “Dushaka gufasha ba rwiyemezamirimo bato n’abagore, kuko nibo bazaba ari abashoramari bakomeye b’ejo hazaza. Dukeneye kubafasha, tugashyigikira ubushobozi bifitemo.”
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, iri huriro ry’abacuruzi bakomeye ryanatumiye ba rwiyemezamirimo bato basaga70, kugira ngo bungurane ibitekerezo n’abamaze kugira ibyo bageraho, ku buryo bizeye ko mu minsi mike ari bamwe mu bazaba bagize ‘‘Golden Circle.”
Uyu mugoroba witabiriwe n’abikorera bagera kuri 350, muri bo 150 bagize iri huriro rimaze imyaka ine rishinzwe, abandi 200 basigaye bashobora kwinjiramo muri uyu mwaka, ku buryo mu myaka mike iri imbere bazaba bagera kuri 500.
Source: Igihe.com