Umugabo witwa Ndagijimana Alphonse wo mu kagari ka Nyakabanda mu murenge wa Niboyi mu karere ka Kicukiro, afunzwe akekwaho kwica umugore we Uwamahoro Seraphine, abaturage baturanye n’uyu muryango bakaba barahuruje Polisi bavuga ko uyu mugabo yaba ari we wivuganye umugore we kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com dukesha iyi nkuru cyagiranye na SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yadutangarije ko ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nzeri 2016 ariko bakaba batahita bemeza ko uyu mugore koko yishwe n’umugabo we kuko bategereje kubona ibizava mu isuzuma ry’abaganga.
SP Hitayezu ati: “Ejo mu masaha ya saa tatu za mugitondo, nibwo Polisi yahamagawe n’inzego z’ibanze hariya mu murenge wa Niboyi mu kagari ka Nyakabanda, batubwira ko hari umugore wapfuye witwa Seprahine Uwamahoro uri mu kigero cy’imyaka 33, Polisi ihageze isanga koko yapfuye noneho kugirango tumenye icyamwishe biba ngombwa ko umurambo ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma. Amakuru abaturage bavugaga ni ay’uko ashobora kuba yarishwe n’umugabo kuko bari basanzwe bafitanye amakimbirane, ubwo dutegereje ko batugaragariza niba koko yaba yarishwe n’inkoni cyangwa niba koko umugore yarishwe n’uburwayi nk’uko umugabo avuga ko yabyutse agasanga umugore we yapfuye.”
Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, avuga ko mu gihe ibikorwa by’iperereza bikomeje umugabo yabaye atawe muri yombi. Abaturanyi b’uyu muryango babwiye iki kinyamakuru ko amakimbirane uyu muryango wari ufitanye yari ashingiye ku kuba umugore yashinjaga umugabo we ubusambanyi, gusa Polisi yo ivuga ko icyo yabwiwe n’abaturage ari amakimbirane mu buryo bwa rusange.
Aba baturage bavuga ko Ndagijimana Alphonse yajyaga akunda gushinjwa cyane n’umugore we Uwamahoro Seraphine kuba ajya gusambana mu bandi bagore, kuburyo byajyaga bikurura impaka bagahora mu matiku mu rugo rwabo, bityo bagakeka ko iyi yaba ari intandaro y’urupfu rw’uwo mugore.
Source: Ukwezi.com