• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports, Gor Mahia, Jamus na Al Hilal zageze muri ½ cy’Imikino ya CECAFA Kagame Cup 2026   |   02 Aug 2026

  • Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana   |   01 Aug 2026

  • APR FC, Rayon Sports, Police FC na Kiyovu SC zizakina FERWAFA Super Cup 2026 yari isanzwe ikinwa n’amakipe abiri   |   01 Aug 2026

  • Rutahizamu Byiringiro Lague agiye kwerekeza muri Afurika y’Epfo aho yitegura gutangira akazi mu ikipe ya Durban City FC   |   31 Jul 2026

  • Senateri Mukabalisa Donatille yitabye Imana azize Uburwayi   |   30 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’u Rwanda batrengeje imyaka 18 begukanye igikombe cya Zone V   |   29 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Abatuye mu karere ka Ngoma bakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 25 Feb 2016 Mu Mahanga

​Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda yakanguriye abatuye muri aka karere kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, kandi abasaba gutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza.

Ibi yabivuze ku itariki 24 Gashyantare nyuma y’igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoze ahantu hanyuranye mu mezi atatu ashize muri aka karere.

Ibiyobyabwenge byangijwe bigizwe na litiro 668 za Kanyanga, insheke 64 zikoreshwa mu kuyiteka , ibiro 163 na bule 1147 by’urumogi, byose bifite agaciro kagera kuri miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda

Iki gikorwa cyo kubyangiza cyabereye mu kagari ka Karenge, ho mu murenge wa Kibungo, cyitabiriwe n’abantu benshi batuye muri aka gace.

SSP Mutaganda yabwiye abari aho ati:”Ibi biyobyabwenge byangijwe byafashwe biturutse ku makuru mwahaye Polisi y’u Rwanda. Mukomeze gukorana na yo neza muyiha andi yatuma hakumirwa ibyaha no gufata ababikoze ndetse n’abafite imigambi yo kubikora.”

Yagize kandi ati:”Nk’uko byitwa, biyobya ubwenge bw’uwabinyoye, maze agakora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Buri wese akwiriye rero kubyirinda kandi akabirwanya .”

Yababwiye ko ibiyobyabwenge biri kandi mu bitera amakimbirane hagati y’abantu, kandi ko bitera ababinyoye uburwayi bunyuranye.

SSP Mutaganda yabwiye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa ati:” Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”

Yabwiye abari aho ko abafatanywe biriya biyobyabwenge bashyikirijwe inkiko, maze abagira inama yo kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Ngoma, Gahamanyi Emmanuel yabwiye abitabiriye icyo gikorwa ko umuntu ubifatanywe afungwa kandi agacibwa ihazabu.
Yabasobanuriye kandi ingingo z’amategeko zihana umuntu ubifatanywe, ndetse na we abakangurira kubyirinda.

-2261.jpg

Umwe mu batwara abagenzi kuri moto witabiriye icyo gikorwa witwa Munezero Venuste yavuze ko nagira uwo abibonana cyangwa akamenya amakuru abyerekeye azajya ahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda ndetse n’inzego z’ibanze.

RNP

2016-02-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Abayobozi babiri ba FDLR bakatiwe igifungo cya burundu

Ubwanditsi 26 Sep 2018
Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Imbwirwaruhame y’ibanga Umwamikazi Elisabeth yavuga habayeho Intambara ya Gatatu y’Isi

Ubwanditsi 20 Sep 2017
Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Amafoto – Chelsea yatwaye igikombe kiruta ibindi ku mugabane w’i Burayi, ni nyuma yo gutsinda Villa Real kuri Penaliti 6-5

Ubwanditsi 12 Aug 2021
Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Abanyarwanda 13 bashimutiwe muri Uganda bajyanwa ahatazwi

Ubwanditsi 02 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuri uyu wa mbere:  Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi
IMIKINO

Kuri uyu wa mbere: Congo Kinshasa na Cameroon mu mukino wo gukwepa Amavubi

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Igitaramo  cy’Imbaturamugabo  kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa  mu marembo ya Stade amahoro
Mu Rwanda

Igitaramo cy’Imbaturamugabo kiswe ‘Kigali Intsinzi Concert’ kirategurwa mu marembo ya Stade amahoro

Ubwanditsi 17 Aug 2017
Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze
Mu Rwanda

Asinah yatangaje umukunzi mushya yasimbuje Riderman wamubenze

Ubwanditsi 23 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru