• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Kigali : Umugabo yafatanwe inoti z’impimbano

Editorial 16 Oct 2016 Amakuru

Umugabo witwa Ndagijimana Shadrack w’imyaka 36 yafatiwe mu Mujyi wa Kigali nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 n’amadorali y’Amerika 435 y’amiganano.

Ndagijimana yafatiwe aho bategera imodoka i Nyabugogo ejo kuwa gatandatu mu gitondo ashaka gutega imodoka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko uyu mugabo yateje akavuyo aho bategera imodoka i Nyabugogo ashwana n’abandi bagenzi ku buryo byatumye Polisi y’u Rwanda ihakorera iza kureba icyabaye no gukemura ikibazo.

Ndagijimana yabonye abapolisi bahageze atangira kwigira inyuma ashaka uko yahunga ariko abapolisi babonye imyitwarire ye ikemangwa nibwo bamusatse maze bamusangana amafaranga y’amiganano y’inoti z’amafaranga ibihumbi 5 zose hamwe 80 n’amadorali 435 y’Amerika nayo y’amahimbano.

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga, ndetse n’abayakwirakwizaga bose.

Yakomeje avuga ko amafaranga y’amahimbano atari ikibazo gikomeye mu Rwanda ariko ko uko yaba angana kose agira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.

Yasabye kandi abakora ibikorwa by’ubucuruzi butandukanye kujya bitondera amafaranga bahabwa mu gihe babonye hari ikibazo bakiyambaza sitasiyo ya Polisi ibegereye cyangwa bagahamagara nimero y’112 kugira ngo bakemurirwe ikibazo.

Gukoresha no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bihanwa n’ingingo ya 601 na 604 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda aho ibihano bishobora kugera ku myaka itanu y’ igifungo.

-4395.jpg

2016-10-16
Editorial

IZINDI NKURU

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

U Rwanda rukomeje kwitwara neza mu irushanwa rya cricket hashakwa itike yo gukina igikombe cy’Isi rizwi na ICC Men’s T20 World Cup Sub-Regional Africa Qualifiers

Editorial 19 Nov 2022
Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Kiyovu SC yerekanye Niyonkuru Vladmir nk’umutoza mushya w’abanyezamu ndetse iha ikaze Ndayishimiye Thierry wakinaga muri Marines FC

Editorial 14 Sep 2021
Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Manizabayo Eric na Nirere Xaverine begukanye isiganwa ry’umunsi w’intwari “Heroes Cycling Cup”

Editorial 21 Jan 2024
Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Editorial 21 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame
POLITIKI

Dr. Leopold Munyakazi arashimira Perezida Kagame

Editorial 08 Sep 2017
Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse
POLITIKI

Mu itorero higishirizwa byinshi byiza kandi mu bwenge buhanitse

Editorial 04 May 2017
Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.
Amakuru

Ngarambe Rafaél yatorewe kuba Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Volleyball mu Rwanda.

Editorial 30 May 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru