Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umuhesha w’inkiko w’umwuga witwa Nyirimbibi Juvénal ukekwaho ubwambuzi bushukana.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo RIB yatangaje ko yafashe uyu muhesha w’inkiko wakoreraga mu Karere ka Gasabo.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, dukesha iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje ko Nyirimbibi afunze akekwako ubwambuzi bushukana ariko yirinda gutangaza byinshi kuri iyi dosiye.
Yagize ati “Arakekwaho ubwambuzi bushukana. Icyo nababwira ni uko tumufite tumufunze.”
Nyirimbibi afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu kwezi gushize ubwo Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yahuraga n’abahesha b’inkiko b’umwuga, yavuze ko abagikoresha nabi inshingano zabo byanze bikunze bizabagiraho ingaruka.
Yagize ati “Hari abakoresha nabi inshingano zabo iyo barimo gushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, bake cyane mukiri muri iyo ngeso irabasiga i Mageragere […] Bake cyane bigize inzuki bazahura n’umuriro.’’
Busingye yakomeje avuga ko abo bitwara nabi banduza isura y’umwuga wabo.
Yagize ati “Umuhesha w’inkiko umwe wakoze akazi nabi, wagashyizemo ingeso mbi, warengereye amategeko, wakoze ikintu kidusaba kwisobanura, yanduza isura yanyu mwese uko muri aha […] Uzabeshyerwa yakoze igikorwa cye akurikije amategeko ndamubwira ko inzego zose zizamushyigikira.’’
Ingingo ya 318 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni eshanu.