Umunyamakuru wa Televiziyo ya BTN, Nsengimana Élysée, yateraguwe ibyuma n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ubwo yari atashye mu Murenge wa Gitega, yateraguwe ibyuma nyuma y’uko moto yari imutwaye yapfumukiraga ipine ku Kimisagara.
Nsengimana yabwiye IGIHE, dukesha iyi nkuru ko ubwo yavaga kuri moto yari imutwaye ashaka gutega indi abantu batatu bamuturutse inyuma bamujombagura ibyuma.
Ati “Nari ntashye noneho moto yari intwaye ipfumuka ipine tugeze hafi ya sitasiyo ya lisansi ku Kimisagra, ngiye gutega indi moto nibwo numvise umuntu ankubise igitiyo mpita ngwa hasi”.
Yongeyeho ko abari kumwe n’uwamukubise bahise baza bamujombagura ibyuma mu mutwe bakubita muri nyiramivumbi. Nyuma yatwawe ku Kigo Nderabuzima cya Kimisagara nacyo kimwoherereza CHUK.
Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, avuga ko umwe mu bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Hari umwe wafashwe wari uri kumwe n’abandi babiri, bikimara kuba ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”
Nsengimana ufite umugore n’abana bane, azwi mu kiganiro cyitwa ‘Isoko y’Umunezero’, kuri televiziyo ya BTN.