Umusore wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto witwa Nibakure Adrien, yaraye yishwe na mugenzi we wamuteye icyuma, aho bikekwa ko yamuhoye kumusambanyiriza umugore.
Agace umusore wishwe yari atuyemo ari na ho yiciwe
bi byabaye ahagana saa tatu z’ijoro mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera muri Gasabo.
Abatuye mu gace aba bagabo bombi bari bacumbitsemo bavuze ko uyu musore yishwe yabanje kugundagurana na mugenzi we, bakaba bumvize urusaku ubwo barwanaga batabaye basanga yamaze kumutera icyuma, uwabikoze ahita abaca mu myanya y’intoki.
Bizimungu Jean Baptiste, wari ucumbikiye Nibakure Adrien n’ukekwaho kumwica bivugwako yamushinjaga kumusambanyiriza umugore, yabwiye itangazamakuru ko uyu mumotari yahamagawe abwirwa ko afitiwe ubutumwa bagahita batangira kurwana n’uwari wateguye umugambi wo kumwica.
Abantu bari ahabereye ubwicanyi bavuze ko babwiwe ko uwamwishe yamukekagaho kumusambanyiriza umugore
Yagize ati “Hari nka saa tatu n’igice turi mu nzu. Umugore yavuze ko umugabo we yatashye kare akaryama, yumvise uwo mumotari aje aramubwira ngo aze mu nzu amubwire. Ntakindi cyabaye, bahise bafunga batangira kurwana, duhita twiruka tujya kubatabara, turwana no guca urugi. Ubwo yahise amutera icyuma yari yazanye kitabaga mu rugo yari yagisize ku meza. Nubwo yamwishe, ntibajyaga batongana.
Amakuru umugore yahaye inzego z’umutekano ni uko yajyaga amushinja kuryamana n’uwo mu motari.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyarutarama, Uwimbabazi Georgette, yavuze ko uyu mugabo yahise arenga igipangu, bakamubura.
Yagize ati “Ni abaturanyi bari begeranye. Barwanye umwe atera undi icyuma akeka ko yamusambanyirizaga umugore. Yakimuteye mu mugongo ahita atoroka, arenga igipangu aragenda. Uwapfuye bamujyanye mu buruhukiro, ubu turitegura gushyingura.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko abaturage bayimenyesheje ko hari umuntu wateye icyuma unsdi , yagerayo igasanga ari byo, ko igishakisha uwabikoze wahise acika.
Yakomeje avuga ko kugeza ubu, umugore w’uyu mugabo ari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera aho ari gukorwaho iperereza, naho umugabo we ataratabwa muri yombi kuko Polisi itabara yasanze yatorotse.
Bizimungu Jean Baptiste wari ucumbikiye abo bantu bombi yavuze ko yumvise barwana bajya kubakiza bagasanga yamaze kumutera icyuma