Ruguru, bikekwa ko hari itsinda rikomeye rihagarariye Pyongyang riri mu Bushinwa, ndetse ko Perezida Kim Jong Un ubwe yaba ariwe uriyoboye mu biganiro n’icyo gihugu.
Nk’uko CNN yabitangaje, ku nyubako ya Diaoyutai State Guesthouse, aho abayobozi ba Koreya ya Ruguru bakundaga kurara umutekano wakajijwe bidasanzwe. Ngo polisi yanategetse abakozi b’iki gitangazamakuru kuva aho hantu nyuma yo kuhagera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.
Imihanda iri hafi ya Diaoyutai yafunzwe, iyo nyubako ikaba ariyo yakunze kuberamo ibiganiro no ku butegetsi bwa Perezida George W. Bush, ariko bikananirana kumvisha Koreya ya Ruguru guhagarika umugambi wayo wo gucura intwaro kirimbuzi.
Bibaye ukuri ko uyu mutegetsi ari mu Bushinwa, byahita bihamya neza ubufatanye bwa Beijing na Pyongyang, nyuma y’ibyumweru bike Perezida Kim Jong Un atangaje ko yiteguye kugirana ibiganiro na mugenzi we wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa we kuri uyu wa Mbere yatangaje ko “atazi iby’ayo makuru” ubwo yari abajijwe niba hari abayobozi ba Koreya ya Ruguru bageze muri icyo gihugu.
Nibiza kuba ukuri, ruraba ari rwo ruzinduko rwa mbere rwa Perezida Kim Jong Un agiriye mu mahanga kuva mu 2011 ubwo yajyaga ku butegetsi.