Nyuma y’icyumweru Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Kinshasa ifunze imiryango kubera kwikanga ibitero by’iterabwoba, kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Ukuboza irongera gufungura.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa mbere kuri facebook ya ambasade, rivuga ko kuri uyu wa kabiri, ambasade iribuze kongera kwakira abaturage bakeneye serivisi zayo ariko hagendewe kuri rendez-vous.
Iri tangazo rikomeza rivuga ko ambasade iri gukorana bya hafi na guverinoma ya Congo mu gushakira igisubizo impungenge zihari z’uko inyubako za guverinoma ya Amerika I Kinshasa zishobora guhura n’ibitero by’iterabwoba.
Iyi nkuru dukesha Politico.cd ikomeza ivuga ko guhera kuwa 25 Ugushyingo ari bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje impungenge zifite z’uko ambasade yayo I Kinshasa ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba hagendewe ku makuru yizewe bafite.
Ibi byaje kwemezwa na Guverinoma ya Congo yari yabanje guhakana izi mpungenge, ndetse ihita yohereza abapolisi kurinda inyubako za ambasade n’ahandi hari ibikorwa by’Abanyamerika.