Muri Komini Kirundo mu Ntara ya Kirundo mu gihugu cy’u Burundi haravugwa amakuru y’imbunda zirimo guhabwa urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi bivugwa ko zizakoreshwa mu gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Izi ntwaro zagaragaye zihabwa Imbonerakure muri Kirundo zizajya zikoreshwa mu marondo ya ninjoro mu rwego rwo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ishyaka CNDD-FDD nk’uko umwe mu baturage yabitangarije RPA dukesha iyi nkuru.
Uyu muturage yagize ati: “Hagamijwe kwegezayo abantu bose bashobora gutuma ishyaka riri ku butegetsi ritsindwa amatora, imbunda zatangiye guhabwa Imbonerakure.”
Mu bantu bivugwa ko bamaze guhabwa imbunda, harimo ukuriye ishyaka CNDD-FDD muri Komini Kirundo.
Umutagabuhamya ati: “Umukuru wa CNDD-FDD muri Komini Kirundo, ukuriye Imbonerakure mu Mujyi wa Kirundo, uhagarariye abogoshi, usanzwe ari n’umuntu wegereye umukuru w’iperereza ndetse n’uhagarariye abamotari ku rwego rw’intara, bose bahawe imbunda.”
Iyi nkuru irasoza uvuga ko uhagarariye iryo tagwa ry’imbunda ari uwitwa Abel Ahishakiye, ukuriye Imbonerakure mu Ntara ya Kirundo, wavuzwe mu bibazo byinshi byo guhonyora uburenganzira bwa muntu muri iyi Ntara.
Umutangabuhamya ati: “Izi ntwaro zazanywe na Abel Ahishakiye, umukuru w’urubyiruko rw’Imbonerakure ku rwego rw’intara, mu modoka ye. Yazitangiye ku cyicaro cy’ishyaka CNDD-FDD.”
Igihugu cy’u Burundi kikaba gikomeje kuvugwamo kwiyongera kw’icyoba n’ibikorwa byo gutera ubwoba abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha wa 2020.