• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Kiyovu SC yahakanye amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier yaba yirukanywe .

Editorial 02 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 2 Gicurasi 2021 nibwo habyutse amakuru avuga ko umutoza mukuru wayo Karekezi Olivier ngo yatandukanye n’ikipe y’urucaca, ibi bikaba byavuzwe nyuma yaho kuri uyu wa gatandatu mu mukino ubanza w’umunsi wa mbere w’isubukurwa rya shampiyona y’u Rwanda iyi kipe yaraye itsinzwe na Rutsiro ibitego 2-1.

Nyuma yo gutakaza umukino wa mbere ku ikipe ya Kiyovu SC, hari amakuru yavuga ko uyu mutoza atumvikanye n’umuyobozi wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal ndetse ngo Karekezi akaba yahise yirukanwa mu mwiherero w’iyi kipe yambara icyatsi ndetse n’umweru.

Amakuru akaba yavugaga ko uyu mutoza yavuye mu mwiherero yirukanywe ndetse ngo yanabwiwe ko ngo atazakomeza no gutoza iyi kipe ya Kiyovu ko bishoboka ko yaba yanirukanywe, gusa ikipe ya Kiyovu SC ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter ikaba yavuze ko Karekezi Olivier atirukanywe mu rucaca.

Bagize bati “Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports buramenyesha abakunzi bayo ko amakuru avuga ko iyi kipe yirukanye umutoza mukuru Olivier Karekezi nta shingiro afite.”

Ibi ariko bije mu gihe iyi kipe irimo kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzahuza ikipe ya Kiyovu SC izakira ikipe ya Rayon Sports ku wa gatatu tariki ya 5 Gicurasi 2021, ni umukino uzabera kuri Sitade Amahoro i Remera guhera ku isaha ya saa cyenda zuzuye.

Umutoza Karekezi Olivier kuva ageze mu ikipe ya Kiyovu SC amaze gutoza imikino ine, akaba amaze gutsinda umukino umwe ndetse akaba yaratakaje indi mikino yose uko ari itatu.

2021-05-02
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA AHORUKOMEYE Victor RUSABA GUHINDURA IZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA AHORUKOMEYE Victor RUSABA GUHINDURA IZINA

Editorial 04 Feb 2019
Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Perezida Kagame yitabiriye ‘Car Free Day’ agaragaza ubuhanga bwo ku nyonga igare

Editorial 21 Oct 2018
Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Salome Nyirarukundo uherutse gushimirwa na Perezida Kagame yahawe amasezerano muri APR

Editorial 31 May 2017
Batanu basanzwemo Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 110

Batanu basanzwemo Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 110

Editorial 09 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2020
Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro
Mu Rwanda

Abapolisi 25 bashoje amahugurwa yo kwigisha kurinda abayobozi n’abandi banyacyubahiro

Editorial 02 Jul 2017
Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela
HIRYA NO HINO

Nyuma y’ aho M23 irekeye ibikorwa bya gisirikare, igiye kwipakurura politiki-Me Elie Mutela

Editorial 15 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru