Umunya-Tchad Moussa Faki Mahamat wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu atorewe kuyobora komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU).
Yatorewe kuri uwo mwanya n’amajwi 39 kuri 54 y’abakuru b’ibihugu n’aba guverinoma bitabiriye aya matora yabaye kuri uyu wambere tariki ya 30 Mutarama 2017 mu nama rusange ya AU iri kubera I Addis Abeba muri Ethiopia.
Faki Mahamat ni umugabo w’imyaka 57 yabaye Minisitiri w’Intebe wa Tchad kuva tariki ya 24 Kamena 2003 kugeza ku ya 3 Gashyantare 2005. Yaje kugirwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kuva muri 2008 kugeza uyu munsi. Mu bijyanye n’ubuzima bwa politiki ni uwo mu ishyaka rya Perezida w’icyo gihugu Idriss Déby Itno.
Ku mwanya w’Umuyobozi wa komisiyo ya AU yari ahanganye n’abakandida bakomokaga mu bice bitandukanye by’Umugabane w’Afurika, bari banashyigikiwe n’ibihugu byo mu gace bakomokamo.
Asimbuye Dr Nkosazana Dlamani-Zuma wayoboraga iyi komisiyo ndetse wanashoboraga gutorwa iyo yiyamamaza ariko yanze gutanga kandidatire kuko ateganya kujya kwiyamamariza kuyobora Afurika y’Epfo, igihugu akomokamo.
Amatora y’uyu mwanya yabaye mu byiciro birindwi, batatu baviriyemo mu cya mbere ni Umunya-Senegal Abdoulaye Bathily,Umunya- Botswanaise Pilomina Venson-Moitoi n’umunya Guinée Equatorial Agapito Mba Mokuy.
Ku gice cya nyuma hageze Faki Mahamat na mugenzi we wa Kenya, Amina Mohammed wari ushyigikiwe n’ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, maze Faki Mahamat amutsinda mu cyiciro cya karindwi.
Mu ijambo rye, Faki Mahamat yatangaje ko azuzuza inshingano atorewe nkuko yagiriwe icyizere n’abamutoye atari ahaberaga amatora.
Ku mwanya wa visi Perezida w’iyi komisiyo hatowe umunya-Ghana Quartey Thomas Kwesi.
Moussa Faki Mahamat