• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Umuyobozi w’Intara yatunguwe no kwirukanwa na Perezida Magufuli atabizi

Umuyobozi w’Intara yatunguwe no kwirukanwa na Perezida Magufuli atabizi

Ubwanditsi 12 Apr 2016 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Intara ya Shinyaga muri Tanzania, yatunguwe mu buryo bukomeye no kumva abwirwa ko yirukanwe na Perezida Magufuli, mu gihe yari yibereye mu biro.

Anne Kilang Malecela, yatunguwe no guhamagarwa n’itangazamakuru, abazwa uko yakiriwe kuba yirukanwe.

Gusa we mu gusubiza, yavuze ko atazi ayo makuru, gusa nyuma yaje kugwa mu kantu yumvise ko koko Perezida John Joseph Pombe Magufuli yamaze kumwirukana, atamaze ukwezi kumwe arahiye.

Ubwo umunyamakuru wa The Citizen yahamagaraga uyu muyobozi ngo amenye impamvu yirukanwe, Anne yagize ati “Ninde wabahaye ayo makuru?

The citizen: “Byatangajwe na Perezida Magufuli.”

Anne: “Yahamagaje inama n’abanyamakuru?”

The Citizen: “Yabitangarije mu biro bye ubwo yakiraga raporo ivuga kuri ruswa.”

Anne: “Niba ari uko bimeze, ni mwe ba mbere mumpaye ayo makuru! Ntacyo ubwo twavugana, murakoze!

Uyu muyobozi wahoze ari n’umudepite muri Tanzania, yemejwe na Perezida Magufuli tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka, arahira kimwe n’abandi bayobozi b’Intara 25 tariki ya 15 Werurwe.

Imvo n’imvano yo kwirukana uyu muyobozi, bije nyuma y’aho Perezida Magufuli, aboneye muri bimwe mu binyamakuru, bivuga ko uyu muyobozi yatangaje ko mu ntara ye nta bakozi ba baringa bahari.

Ibi byatumye Perezida Magufuli ubwe atungurwa n’ibyo uyu muyobozi yavuze, byaje no gutuma yohereza itsinda rikurikirana iki kibazo.

Magufuli yagize ati “Natunguwe no kumva uyu muyobozi avuga ko nta bakozi ba baringa bari mu Ntara ye, byari ukubeshya, itsinda nohereje ryasanze hari abantu ba baringa 45, bateje igihombo kingana n’amashilingi miliyoni 339.”

Magufuli yavuze ko yibajije impamvu nta muntu muri aba wahanwe.

Yavuze ko yicujije impamvu yashyizeho uyu muyobozi, gusa yemeje ko azamushakira akandi kazi.

Perezida Magufuli aravuga ko hari abantu barenga ibihumbi 4 bahembwa mu gihe nta kazi bakora, ibi bikaba bibangamiye ubukungu bwa Tanzania.

2016-04-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Inama y’intekorusange isanzwe y’abafite ubumuga mu Rwanda NPC, yemeje ko Murema Jean Babptiste yongera kuyiyobora mu gihe cy’indi myaka ine iri imbere

Ubwanditsi 05 Apr 2021
Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye

Nyabihu: Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasezeye

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Uruhare rwa Perezida Habyarimana mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 01 Mar 2024
Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

Umutindi ku mutima aba arogoye ijambo rya Perezida Kagame mu Kwibuka, ati “Muribuka ibiki harya?”

RUSHYASHYA 11 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika
IMIKINO

Perezida Kagame yatumiwe mu birori byo guhemba umukinnyi mwiza w’Umunyafurika

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’
Amakuru

Nduhungirehe yihanangirije Tshisekedi ku birego bya ‘Jenoside muri RDC’

Ubwanditsi 25 Sep 2025
CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
INKURU NYAMUKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru