Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru Ri Yong-Ho yatangaje ko Perezida wa America Donald Trump yatangaje intambara ku gihugu cye, kandi ko kiteguye kuba cyarasa indege za America kabone n’iyo zaba zitari mu kirere cya Korea.
Yavuze uko gutangiza intambara ku gihugu cye bivuze ko inzira zose zo kwirengera ziri ku meza y’ubuyobozi bwa Korea ya Ruguru.
Ri Yong –Ho ku wa gatandatu nyuma y’Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yaberaga New York muri America, yatangarije abanyamakuru ko Korea Ruguru ifite uburenganzira bwo guhanura indege zirasa ibisasu za America ziri hafi y’ikirere cyayo.
Yavuze ko ibyo bishobora gukorwa kabone n’iyo izo ndege zaba zitari mu kirere cya Korea ya Ruguru. Ri Yong-Ho yavuze ko isi igomba kumenya ko America ari yo yatangaje gutangira intambara kuri Korea ya Ruguru.
Abayobozi b’ibihugu byombi bakomeje guterana amagambo atari meza aganisha ku ntambara umunsi ku wundi.
Perezida Donald Trump yahise asubiza kuri Twitter ko “Ri Yong – Ho na Perezida we Kim Jong – Un (yise Little Rocket Man) batazaramba nibakomeza imikino barimo.”
Minisitiri Ri Yong-Ho na we yari yasubije amagambo Trump yavugiye i New York mu nama rusange y’umuryango w’abibumbye.
Ri Yong-Ho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Korea ya Ruguru