Umukinnyi ukina hagati afasha ba rutahizamu Bonane Janvier wakiniye amakipe abiri mu Rwanda, Kiyovu SC ndetse n’Isonga FA yaraye atangaje ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru nyuma y’aho yari yarashoje amasezerano muri iyi kipe y’urucaca.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Bonane Janvier yavuze ko asezeye gukina ruhago kubw’impamvu ze bwite, yatangiye agira ati “Mfashe uyumwanya ngonsezere ku bakunzi n’abafana b’umupira w’amaguru n’abanyarwanda bose muri rusange nabamenyeshagako mpagaritse gukina umupira wamaguru burundu.”
“Byari iby’agaciro kubana namwe mugihe cy’imyaka 6, mwarakoze ku bw’urukundo mwanyeretse no kunshyigikira, ndashimira byimazeyo ama equipe twakoranye akanamfasha muri ururugendo.”
“Isonga F.C yamfashije mugihe cy’ imyaka 2 na Kiyovu Sports nakiniye imyaka 4 ntibagiwe National Team U-20, Ndashimira abayobozi, abatoza n’abakinnyi twabanye tukanakorana NEZA cyane mbashimiye bimvuye kundiba yumutima.”
Sinakwibagirwa gushimira abanyamakuru ba siporo ku bw’akazi bakora kindashikirwa, nzabakumbura cyane kuko mwese mwabaye ab’ingenzi mubuzima bwanjye mbasezeyeho kd nanabifuriza ishya nihirwe njyewe nerekeje muyindi mirimo, Mwarakoze cyane.”
Bonane Janvier asezeye gukina umupira w’amaguru nyuma y’abandi bakinnyi bakiri bato bagiye basezera kuri ruhago harimo Mucyo Ngabo Fred uherutse gutangazako atazongera gukina umupira w’amaguru.
Mu bandi bakinnyi basezeye bakiri bato kandi ni umunyezamu Nzarora Marcel kuri ubu uba ku mugabane w’i Burayi, Neza Anderson wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abakiri bato, hakiyongeraho kandi na Rusheshangoga Michel werekeje muri Leta z’unze ubumwe za Amerika ndetse n’abandi.
Mu minsi ishize kandi umukinnyi w’umunyezamu Kwizera Olivier nawe aherutse gusezera ku mupira w’amaguru ariko hadaciye amezi abiri uyu yisubiyeho agaruka mu kibuga ndetse ahamagarwa mu Mavubi nubwo kuri iyi ncuro atahamagawe.