Bizwi ko abantu batari bake bafite ikibazo cyo kugona iyo bamaze gusinzira, ndetse hari abo iki kibazo cyarenze kuburyo usanga iyo basinziriye bagona nk’indege igiye gufata ikirere cg ukagira ngo n’imashini zo muruganda runaka kuburyo uwo baba barikumwe bimugora kuba yatora agatotsi.
Mu bushashatsi butandukanye bumaze gukorwa, bwemeje ko kugona ari ikimenyetso kibi kuwo byaragayeho, ngo byerekana ibibazo abafite mu mubiri we. Kugona bishobora gutera ingaruka nyinshi harimo kurwara diabete, ibibazo by’umutima, guhorana ibibazo by’umutwe, kunyara kuburiri utabizi,kuba ushobora guturika udutsi two mu mutwe kubera umunaniro ukabije. Kubera kugona ubwonko ntiburuhuka, n’ibindi.
Ikindi ngo bivura ikibazo cyo guhora umuntu akanguka buri mwanya. Hakozwe akantu wambara nkuko bigaragara kumafoto kuburyo iyo wambaye aka kantu usinzira neza.
Nkuko ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri ry’ubuganga ryo muri Virginie muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryashoboye kubona akantu bashobora kukwambika kagafata mu ijosi n’igice cyo mumaso bikaba bitakubuza gusinzira hanyuma bikakurinda kugona.
Aka kantu bambara ntabwo gahenze cyane kagura amadolari 119$ ni ukuvuga hafi amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi ijana.
Ubwo rero ababuza abandi gunzira kubera ibi bibazo nababwi iki bihutire gukemura iki kibazo.
Hakizimana Themistocle