Mu mwaka 2017, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo Abanyarwanda bitwaye mu bihe byashize bishibukamo inyigisho mu kwishakamo ibisubizo ndetse no kwigenera amahitamo bashaka, ibyo byose biturutse ku buryo bagiye babasha guhangana n’ibibazo bahuye nabyo kuva na mbere hose, Muri uwo mwaka mu kiganiro n’ikinyamakuru Financial Times, Perezida Kagame yagaragaje ko nko ku giti cye nta buryo bwihariye bwamutunguye mu guhangana n’ibibazo, uretse imibereho yanyuzemo yagiye isiga amasomo yihariye. (Ni inkuru zagarutsweho n’ibitangazamakuru bitandukanye)
Nyakubahwa Perezida wa Republika yagarutse ku muryango we wahunze igihugu mu 1961 afite imyaka ine gusa, akurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, kugeza ku myaka 20 ubwo avuga ko aribwo yatangiye kwinjira muri politiki.Yagize ati “Byari ukwibaza ibirimo kuba, twibaza ubuzima tubamo, impamvu yabwo n’icyo twabikoraho, ni naho ibikorwa by’ingenzi byatangiriye mu bantu batandukanye mu buhungiro, haba mu Burundi, Tanzania, Uganda n’ahandi.”
Ahagana mu 1980 nibwo FPR yashinzwe, nubwo mbere hagiye habaho ibikorwa byo guhuza imbaraga ariko ntibikorerwe ahabona kubera ingaruka byashoboraga kuzana, Yakomeje agira ati “Nyuma bamwe muri twe twinjiye igisirikare, [cyayoborwaga na Museveni] muri Uganda ubwo hari urugamba, uko niko twabashije kwitegura.”
“Ntabwo twabigiyemo kubera ko twumvaga turi abagande cyangwa se kubera ko twumvaga dushaka kubabo, ahubwo, icya mbere, twagirwagaho ingaruka n’ibyabaga nk’impunzi. Ndetse hari abantu bamwe birukanwaga muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda kubera politiki yari muri Uganda icyo gihe. Abenshi bageraga mu Rwanda bakicwa, abarokotse bakaba impunzi bwa kabiri.”, Perezida Kagame yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu Ukwakira 1990, yari mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yari ahari nk’umunya-Uganda, Yakomeje agira ati “Ubwo urugamba rwatangiraga kuwa 1 Ukwakira, nicyo cyari igihe twashakaga gukora ibishoboka byose mu ngaruka zose byari kuzana, ariko twagombaga kugira icyo dukora.”
Perezida Kagame avuga ko ubwo yajyaga kumenyesha abayobozi b’ishuri rya gisirikare muri Kansas aho yigaga ko agiye guhagarika amasomo, baguye mu kantu, Ati “Baravuze bati bikugendekeye bite, ni iki cyabaye mu Rwanda? Uri umugande. Naramubwiye nti ntabwo aribyo. Kubwo kugira ngo mbashe kuba hano, ndi umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye gituma ubu ngomba kuba uwo nabaye we kuva kera.”
Ni uko yavuye muri Amerika, ariko icyo gihe asanga urugamba rwakomeye ndetse n’abari abayobozi b’ingabo zashakaga kubohora igihugu batangiye gupfa, ibintu byatangiye kuzamba, Perezida Kagame avuga ko yabanje kwibaza aho gutangirira, cyane ko nta kintu na kimwe cyari cyaramuteguye mu guhangana n’ibibazo nk’ibyo, Yagize ati “Nta kintu nareberagaho na kimwe ngo mvuge ngo uku niko bikorwa, ariko twagombaga kwikusanya tugashakisha uburyo bwo kongera gusanasana.”
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo bamwe mu bayobozi b’ingabo bari batangiye kuvuga ko basubira inyuma bagasaba ubufasha Perezida Museveni, Ati “Ibyo byari undi mwanya wo kugenda tukahaguma nk’impunzi, Hano rero amahitamo yari asesuye, Urasubira inyuma ube impunzi cyangwa ukomeze urugamba, Twe twahisemo igikomeye cyo guhangana ku rugamba, turongera turisuganya.”
Perezida Kagame yavuze ko ibibazo nk’ibi rimwe na rimwe umuntu aba ataratekereje ko byabaho ku rwego runaka, iyo bibaye ukabasha guhangana nabyo biguha ubushobozi bwo kubirenga, cyane iyo ariyo mahitamo ashoboka, Yakomeje agira ati “Kuri bamwe muri twe, gusubira muri Uganda nk’ingabo zitsinzwe tugasaba ubuhungiro ntabwo babyiyumvishaga. Rero twagombaga guhangara iyo nzira izitanye, maze tukongera kwisuganya. Ni uko twimuye ingabo hafi y’umupaka wa Uganda tuzijyana mu misozi.”
Si urugamba narwo rworoshye kuko abasirikare benshi bahapfiriye, bahura n’imbeho ikomeye yo mu Birunga, kandi bitoroshye kubera ko nta biribwa bihagije, ariko barabirenga urugamba rurakomeza.
Perezida Kagame yavuze ko ku miyoborere, nyuma y’ibyo bibazo byose hari isomo rikomeye Abanyarwanda bakuyemo.
Yagize ati “Ndatekereza ko hari amasomo akomeye uvana mu byakubayeho, ibyo wahanganye nabyo, aho kuba ibitabo byinshi wasomye birebana n’imiyoborere, si no mu mudendezo wakuriyemo, Perezida Kagame avuga ko hari itandukanyirizo ku ntambara ebyiri yarwanye, muri Uganda no mu Rwanda, aho muri Uganda byatangijwe n’abasirikare bake cyane.
Yagize ati “Nari mu basirikare 27 bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Uganda n’ahandi. Hari 40, ariko 27 muri twe nibo bari bafite intwaro bonyine.”, Ku Rwanda ho ngo abasirikare bari benshi ariko badafite ubufasha bwa politiki bukomeye nk’uko byari bimeze muri Uganda, ariko ibyo Abanyarwanda bagiye banyuramo byose bakaba barabivanagamo amasomo yihariye.
Tariki ya 01 Ukwakira 1990 imyaka 30 irashize, Mu minsi isanzwe yizihizwa mu Rwanda uyu ni umunsi wahariwe gukunda igihugu, Akaba ari umunsi wahujwe n’umunsi wibukwaho itangizwa ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko ukaba wizihirizwa rimwe n’umunsi w’Intwari tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.
Uyu niwo munsi ingabo zahoze ari iza Rwanda Patriotic Army zahagurutse aho zari Impunzi hirya no hino mu karere k’ibiyaga bigari maze ziyemeza gutaha ku kabi n’akeza zinjira mu Rwanda zitangira urugamba rwamaze imyaka itatu n’amezi icumi, Ubu rero hakaba hashize imyaka 30 urugamba rwo kubohora u Rwanda rutangijwe n’urubyiruko ndetse rugirwamo uruhare n’abanyarwanda batandukanye bari barambiwe ingoma mbi y’igitugu yari iyobowe na Habyarimana Juvenal, Abenshi mu batangije uru rugamba rwo kubohora u Rwanda usanga bari abanyarwanda bari mu ngabo za Uganda (UPDF) bakaba bari bamaze gufasha Yoweri Museveni kujya ku butegetsi mu 1986 abo ariko biyongereyeho izindi ngabo kuko Imyitozo yarakomeje ku buryo Gucika intege byari ibidashoboka ku rugamba.
Abanyarwanda bari baraheze ishyanga kuko ubutegetsi bwariho bwavugaga ko u Rwanda rwuzuye mbese rumeze nk’Ikirahure cyuzuye amazi umennyeho andi yose yaseseka hasi byahe byo kajya kwo kwari ukwikubira, Inda nini ndetse n’amacakubiri, bafashe uyu mwanzuro wo kugaruka mu gihugu bafatanyije na bagenzi babo bari mu bihugu birimo Tanzania, u Burundi na Uganda ndetse n’ahandi. Icyo gihe begeranyaga inkunga y’ibifatika birimo amafaranga n’ibindi ni uko bahitamo kwifatanya na bagenzi babo mu gutegura uru rugamba binjira mu muriro
Byari ubwitange bukomeye Rwozi ni Umusirikare wamugariye ku rugamba wasubiye mu buzima busanzwe, we yemeye gutanga ubuzima bwe kuko Mukuru we wari uhagarariye umuryango we yari amaze kugwa ku rugamba hanyuma asanga ari ubugwari kuba umuryango akomokamo utari uhagarariwe mu kubohora igihugu kandi yari akeneye ko Umuryango we uzataha ukava ishyanga akomeza avuga ko cyari igisebo gikomeye kubona yarebera bagenzi be bagenda buri munsi we agasigara aho aragiye inka nazo za ntazo yari aragiriye aho we yitaga ko Atari iwabo.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, Yari imbarutso y’urugamba aho barahiriye kutazasubira inyuma abafite amapeti bayasiga mu Umuvumva abandi bayasiga mu Umuyanja no mu mu mugezi w’Akaagera maze abahungu barambuka ngabo ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ahazwi nka Kagitumba ubu ni mu karere ka Nyagatare, bakakamba Nyabwishongwezi,Rwentanga,Akagera bagasiga mu nsi yabo bururuka Matimba bareba mu Ntoma za Kagwegwe abandi Tayali bari bamaze gukubita Rugarama,Musheri na Cyijojo za Kazaza na Rwempasha baharebaga ibyezezi bati Rwanda turagutashye n’uwadukuraho Umusatsi tukananuka tukangana n’imisumari Urabeho Bugande.
Ubwo ubutegetsi bwa Habyarimana bwaritaga mu gutwi bukumva ko Inkotanyi zinjiye mu gihugu kandi Atari ibitero shuma ndetse bafite umutima udasanzwe ubwoba ari zero, mu gitondo gitangaje cyo kuri iyo tariki ya 01 Ukwakira 1990, Radiyo y’igihugu yatangaje ko igihugu cyatewe n’umwanzi kandi ko ubu kinjiye mu bihe bidasanzwe by’intambara, Icyo gihe cyavugaga ko cyatewe n’Ubugande, Guhera ubwo hahise hashyirwaho ibihe bidasanzwe aho nta bantu bari bemerewe gusohoka mu ngo cyangwa guhagarara mu dutsiko barenze babiri.
Tariki 2 Ukwakira 1990, waramutse ari umunsi wuje urwijiji kuko waranzwe n’agahinda ku bari bamenye amakuru ko uwari uyoboye Ingabo za FPR Inkotanyi General Major Gisa Fred Rwigema yitabye Imana arashwe n’ingabo za Habyarimana nk’uko byagiye bigarukwaho mu buhamya butangwa n’abasirikare ba Rwanda defense Force bari bamuri hafi ubwo intwari yatahaga.
Ku munsi wa kabiri w’urugamba, Amakuru avuga ko yarashwe mu masaha y’igitondo ahagana isaa kumi n’ebyiri n’igice ni uko impundu zitaha Ikigali bahamba imitumba karahava umunezero uba wararaye maze agahinda gataha inkotanyi ariko ziranga zirarahira ziti ‘’Ugowe ni uzatwitambika imbere kuko muri batanu batatu bazapfa babiri barokotse barokore igihugu.
Col Happy Ruvusha, yari mu barindaga Gen. Maj Fred Rwigema, avuga ko yarashwe mu masaha y’igitondo ahagana isaa kumi n’ebyiri n’igice, Ati “ Icyo gihe nari body guard wa Afande Rwigema, Tuza ku itariki ya 02 mu gitondo, ex-far yamenye ko twahateye tariki ya 01 iraza ijya ahantu bita Nyabwishongwezi, twatangiye kuzamuka umusozi, tugeze hejuru Late (Rwigema) aratubwira ati ntabwo ndibugume hano, reka njye hejuru ahantu hirengereye dushobore gutumanaho ku cyombo ndetse no kuyobora urugamba ndurora indorane ari abari iburyo bwanjye n’ibumoso bwanjye mbikurikirane neza
Col Happy akomeza avuga ati “Tugitunguka ruguru hariya, twari abasirikare bake cyane twari nka batandatu turi kumwe nawe, abandi bose bari hano hasi, hatunguka imodoka y’ijipe ya ex-far, abari mu Rwanda murazizi imodoka z’amajipe Exfar yagiraga zariho imbunda hejuru, imbunda igeze hano yarashe nk’amasasu nk’atandatu.., abari hano bahita bayirasa, muri ayo masasu ni ho havuye rimwe rifata Late Fred Rwigema. Ryamufashe ku masoso ritunguka hano inyuma, tuguma hano hejuru mu by’ukuri tuhamara n’umwanya, icyo gihe yaravuze ngo ndarashwe ntarindi jambo yongeyeho, jye ubabwira nari kumwe nawe.”
Abasirikare batandukanye bagiye batanga ubuhamya n’ibiganiro byerekeye urugamba rwo kubohora u Rwanda, babwiye itangazamakuru ko na mbere y’uko urugamba ruba; kugira intego, kwiyemeza no gushyira hamwe byarangaga RPA, byatangaga icyizere gikomeye kandi gifatika cyo gutsinda urugamba, Bavuze ko gutakaza abasirikare ku rugamba bitari kubahagarika kuko byanze bikunze bagombaga gusoza urugamba barutsinze
Mu basirikare ba mwamba baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu twavugamo nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Maj. Chris Bunyenyezi, Maj. Paul Bayingana tutibagiwe abandi bagiye bahasiga ubuzima Nka Capt Kayitare Vedaste bitaga Intare batinya ya Rutaneshwa,Ngumba y’Ingwe na Afande Mico n’izindi ngabo nyinshi zaguye mu mirwano zasakiraniragamo n’Ingirabwoba za FAR.
Bakomeza bati “ Twatakaje umuvandimwe Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Ntitwashatse kubwira abasirikare ko yitabye Imana, twamushyinguye Kagitumba turisuganya dukomeza urugamba
Bati “nyuma y’aha ni bwo Perezida Paul Kagame bitaga Afande PC yafashe inshingano zo kuyobora urugamba kuko Maj Gen Fred Gisa Rwigema yari amaze kwitaba Imana, Bamwe mu basirikare babanye na Perezida Kagame bamuzi nk’umugaba w’ingabo wahaye amaraso mashya igisirikare n’imbaraga ku rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga AbatutsiMaj Gen Paul Kagame ku rugamba aganira na Ndore Rulinda wa Radio Muhabura
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Financial Times, yasobanuye inzira y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, ava imuzi n’imuzingo ingorane bahuye nazo muri urwo rugamba ndetse anakomoza ku kuntu urugamba rujya gutangira mu 1990, yafashe icyemezo cyo kuva mu kigo cya gisirikare kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko abakomanda b’icyo kigo bikabagora kumwumva.
Perezida Kagame ati: “Muri Kansas, mu kigo cya gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Army Command and General Staff College), nari mpari nk’umugande, Ubwo rero, igihe urugamba rwatangiraga, tariki 1 Ukwakira mu 1990, cyari igihe nyacyo twagombaga gukora igishoboka cyose ndetse tukiyemeza guhangana n’ibyo twari guhuriramo byose, ariko twagombaga kugira icyo dukora… Ni uko rero ubwo najyaga kureba abakomanda b’ikigo nkababwira ko ngomba guhagarika, byarabayobeye, byababereye urujijo. Barambwiye bati ibyo se birakureba aho iki? Ibyo mu Rwanda birakurebaho iki? Wowe uri umugande! Ni uko umukomanda wabimbwiye ndamubwira nti, si byo. Naje hano nitwa umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye kirimo gutuma ubu ngomba kuba uwo nahoze ndiwe kuva mu gihe kirekire gishize… Ni uko nahavuye, ndagaruka, ubwo umukomanda wari uyoboye urugamba yari yishwe umunsi ukurikira itangizwa ryarwo, Fred Rwigyema yari yishwe, mpageze mbona ibintu byazambye…”
Kagame ubwo yasubiraga muri Afrika akayobora urugamba, ingabo zari zatatanye kuburyo hari hasigaye abatarenga 2000, ariko yarabahuje barisuganya banasaba ubufasha mu mpunzi z’abanyarwanda bari mu bihugu bitandukanye, maze muri Mutarama 1991, Paul Kagame n’ingabo ze bongera gutera u Rwanda banyuze mu majyaruguru, babikora batunguranye kuko bari barabanje kwisuganyiriza mu birunga.
Intambara yarakomeje, bigera aho hatangira imishyikirano y’amahoro, yaberaga i Arusha muri Tanzania, ari nabwo abatutsi mu Rwanda batangiraga kwicwa cyane, Byarakomeje kugeza ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga mu 1994 amasezerano y’amahoro yo gucyura impunzi atarashyirwa mu bikorwa.
General Major Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye , kugeza Ubwo tariki ya 4 Nyakanga 1994 Hatangazwaga Intsinzi ubundi Ingabo zisigarana umukwabo wo kurwana intambara y’abacengezi tutibagiwe no kwambuka Muri Zaire ubu ni Republika iharanira Demokarasi ya Kongo aho ingabo zatsinzwe zari zikomereje kwisuganyiriza ngo zigaruke zisoze umugambi zasize zidasoje ariwo wa Jenoside yakorewe abatutsi
Uyu munsi u Rwanda ruraganje Umutekano ni wose abagerageje kuwuhungabanya ntibamenya ikibakubise, akarongo karaciwe uzakarenga ubwo azaba yiyemeje kwatswaho ibishirira ,Urugamba ruraje ishinga abanyarwanda ni Umurimo wo kubafasha kwikura mu bukene n’ibindi bibazo nk’ibi birimo icyorezo cya Covid 19 aho ingamba zo kucyirinda nazo zikomeje gukazwa
Twasoza tuvuga ko u Rwanda nanubu rushaka igisubizo cyaca ubuhunzi burundu kuko amarembo akinguye buri wese ushaka kurutaha no kurusohoka mu mahoro ni ikaze waba Umunyamahanga, waba Umwenegihugu ntawe uruhejwemo.