Ni Urumuri ruzaka mu gihe cy’iminsi ijana, gihwanye n’iminsi igihugu kizamara cyibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Ari nayo minsi y’icuraburindi u Rwanda rwanyuze mo muri 94, aho inzirakarengane zicwaga urw’agashinyaguro, ariko ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zikaza guhagarika ayo mahano yakorwaga n’abicanyi na Leta yariho muri icyo gihe.
Kuri uyu wa 7 Mata 2019, nibwo Isi yose yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye uyu muhango wabereye I Kigali k’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.
Nkuko biteganyijwe mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida wa Repubulika y’U Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Madame, afatanyije na Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe Moussa Faki Mahamat n’abandi banyacyubahiro bamaze gucana urumuri rw’ikizere ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.Bahise berekeza muri Kigali Convention Centre ahari bubere ibiganiro bitandukanye kuri Jenoside n’ingaruka zayo.
Mu bakuru b’ibihugu baraye bageze mu Rwanda harimo Perezida wa Congo Brazzaville, Denis Sassou-Nguesso, Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou, Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi Charles Michel, Guverineri Mukuru wa Canada Julie Payette.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, hakiriwe Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo na Perezida wa Tchad, Idriss Déby.