Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya Police FC Muvandimwe Jean Marie Vienney arishimira kuba yashoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’ibaruramari, uyu mukinnyi ukina inyuma akaba yasoreje amasomo ye muri Kaminuza y’igenga ya Kigali izwi nka ULK.
Uyu mukinnyi ukina nka Myugariro w’ibumoso inyuma ni umwe mubarangije amasomo yabo kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Gicurasi 2021 ubwo hatangwaga imyamabumenyi y’icyiciro cya kabiri muri Kaminuza yigenga ya Kigali.
Nyuma yo gusoza aya masomo ye, Muvandimwe Jean Marie Vianney yatangarije RUSHYASHYA NEWS ko yishimiye kurangiza kaminuza ndetse anavuga ko yagiye agira zimwe mu nzitizi zashoboraga no kuba yatuma atanakomeza ariko bitewe n’ubushake yashyizemo uyu mukinnyi akigomwa bimwe byatumye yitwara neza.
Yagize ati “Urugendo ntabwo rwari rworoshye kuko kwiga unabifatanya n’akazi (umupira w’amaguru) ni ibintu bisaba ubwitange bw’akarataboneka”.
“Byari bikomeye kuko akenshi twagiraga ama exams dufite na match bikangora, ntanze nk’urugero hari igihe twari twagiye gukina i Musanze kandi dufite na Exam naraje nsanga amasaha yarangiye biba ngombwa ko nzayikora mu buryo bwihariye gusa ku bw’amahirwe naratsinze, urumva ni urugamba rutoroshye.”
Uyu mukinnyi akomeza avuga ko kwiga ari urufunguzo rw’ubuzima ndetse kandi avuga ko ntakidashoboka wihaye intego, yagize ati “Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima kuko bikwigisha gufata ibyemezo ndetse no kwagura imishinga bigendana cyane cyane no kwiteza imbere ndetse no kubana n’abantu bose amahoro.”
“Isomo nasangiza abandi nuko ntakidashoboka mu buzima , kuko iyo nsubije amaso inyuma nkareba uburyo nize bingoye kubera n’akazi nagomba kwitanga 100% niho mpera mvugako ikidashoboka ari ikitabaho gusa.”
Mu gusoza ikiganiro twagiranye uyu myugariro yavuze ko ashima Imana cyane yamufashije muri uru rugendo rwe rwo gusoza aya masomo, ashimira umuryango we wamubaye hafi ndetse n’uyubobozi bw’ikipe ye ya Police FC kuri ubu irimo guhatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda 2020-2021.
Uyu mukinnyi akaba atarimo gufasha bagenzi be kuko afite imvune amaranye iminsi ariko akaba yavuze ko kuri ubu ameze neza ndetse ko mugihe cya vuba ari bube agarutse mu kibuga.