Hashize iminsi hatangajwe amakuru y’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, ategerejweho gutanga kandidatire ku buyobozi bw’Umuryango Mpuzamahanga uhuriwemo n’ibihugu bivuga Igifaransa uko ari 84.
Jeune Afrique niyo ya mbere yanditse iby’aya makuru nayo ikesha bamwe mu bantu bakomeye mu bihugu bya Afurika yo mu Burengerazuba bivuga Igifaransa ndetse no muri Guverinoma y’u Bufaransa aho bivugwa ko ishyigikiye ko Mushikiwabo atanga kandidatire akaba yatorerwa uyu mwanya.
Amatora y’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango ategerejwe mu Nteko Rusange yawo ya 17 izabera muri Yerevan (Armenia) kuva ku wa 11 na 12 Ukwakira 2018.
Ni umuryango usanzwe uyoborwa n’umugore, Michaëlle Jean, w’imyaka 60 y’amavuko wavukiye muri Haiti gusa akaba afite ubwenegihugu bwa Canada.
Michaëlle ni uwa gatatu uyoboye uyu muryango kuva washingwa. Babiri bamubanjirije bombi ni abagabo bakomoka muri Afurika aribo Boutros Boutros-Ghali wo mu Misiri na Abdou Diouf, Umunya- Sénégal wubashywe mu gihugu cye [Yanitiriwe inyubako iberamo inama zikomeye twagereranya na Convention Centre y’i Kigali].
Iyi OIF [Organisation Internationale de la Francophonie] ni umuryango ufite inkomoko mu myaka ya 1970 ariko iri zina warifashe mu 2005.
Ku wa 20 Werurwe 1970 nibwo hasinywe amasezerano ashyiraho ishami rirengera ubufatanye n’umuco mu bihugu 21, bigizwemo uruhare na Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal, Habib Bourguiba wa Tunisia, Hamani Diori wa Niger n’Igikomangoma Norodom Sihanouk cya Cambodia.
Magingo aya, uyu muryango ugizwe n’ibihugu 57 na za Guverinoma, bitatu bitari ibinyamuryango ku buryo bwuzuye na 20 by’indorerezi. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byawinjiyemo utaritwa izina rufite uyu munsi mu 1970.
Nyuma y’imyaka icyenda rubarizwa muri uyu muryango, muri Gicurasi 1979, rwakiriye inama ihuza Afurika n’u Bufaransa yabaga ku nshuro ya gatandatu.
Mu bari bayitabiriye harimo abakuru b’ibihugu nka Colonel Jean-Baptiste Bagaza wayoboraga u Burundi, Umwami w’Abami, Jean-Bédel Bokassa, watwaraga Centrafrique; Ahmed Abdallah wayoboraga Ibirwa bya Comores; Léopold Sédar Senghor wayoboraga Sénégal; Mobutu Sese Seko wa Zaïre n’abandi.
Agakeregeshwa ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bikoresha Igifaransa
Igifaransa ni ururimi rwemewe n’amategeko mu bihugu 29 ku Isi, aho muri byo 22 ari ibyo ku mugabane wa Afurika. Ibindi bitari ibya Afurika bikoresha uru rurimi ni nk’u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Haiti, Luxembourg, u Busuwisi na Vanuatu. Gikoreshwa kandi no mu birwa nka Saint Lucia, Dominica na Monaco.
Mu myaka ine ishize, u Rwanda rwerekeje amaso ku bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika byiganjemo ibikoresha Igifaransa muri Politiki yarwo yo gushaka kwagura umubano no guharanira inyungu zabwo mu mfuruka zose z’Isi. Ingero zigaragarira nko mu ngendo z’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, mu myaka mike ishize n’uburyo ibi bihugu bigenderanira n’u Rwanda.
Uhereye mu mpera za 2015 kugeza mu 2016 mu mezi ya nyuma, Perezida Kagame yakoreyeyo ingendo esheshatu ndetse yakirira i Kigali benshi mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma z’ibyo bihugu.
Urebye magingo aya, u Rwanda rufitanye umubano ukomeye n’ibihugu nka Maroc (Umwami wayo yasuye u Rwanda na Perezida Kagame akorerayo uruzinduko ahabwa umudali ukomeye ushimangira ubucuti), Mali, Guinée, Bénin (iherutse kwemeza imikoranire n’u Rwanda biciye muri RwandAir), Côte d’Ivoire, Sénégal, Tchad n’ibindi.
Ibyo kandi bigaragarira mu buryo abakuru b’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba, iyo hagize inama ikomeye ibera mu Rwanda, bari mu ba mbere bitabira.
Muri Werurwe, Perezida Macky Sall wa Sénégal we yaje mu Rwanda inshuro ebyiri, bwa mbere mu Nama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bya Afurika, n’ubwa kabiri mu nama y’ihuriro ‘Next Einstein Forum’, NEF2018, avuga ko bitewe n’umubano w’ibihugu byombi, ubutumire bwa Perezida Kagame ari “ni nk’uguhamagazwa (Convocation).“
Macron mu isura nshya y’umubano n’u Rwanda
Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze guhorana amakemwa, ahanini bitewe n’ingese zituruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko u Bufaransa bushinjwa kuba bwarafashije guverinoma yateguye ikanayishyira mu bikorwa.
Gusa muri iki gihe ibintu biragenda bisa n’ibicayuka, aho abakuru b’ibihugu byombi, Perezida Kagame na Emmanuel Macron, bagiranye ibiganiro muri Nzeri 2017, ubwo bari bitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye. Binitezwe ko muri iki Cyumweru bazagirana ibindi biganiro i Paris, bikazaba ari inshuro ya kane aba bayobozi bahuye mu gihe cy’amezi umunani.
Uretse ibyo, ibihugu bikomeje guharura amayira menshi aganisha ku mubano ukomeye. Umujyanama wihariye wa Perezida w’u Bufaransa kuri Afurika, Marie Audouard, aherutse kwitabiriye umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 wabereye i Paris ku wa 10 Mata 2018, igikorwa u Rwanda rwagaragaje ko ari intambwe ikomeye hagendewe ku mubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi.
Naho muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri wa Siporo mu Bufaransa, Laura Flessel-Colovic, yasuye u Rwanda, agera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yunamira abasaga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bahashyinguye.
Icyo gihe yatahanye ubutumwa buvuga ngo “Dufite inshingano zo gukora ibishoboka byose ngo aya mahano ntazongere kubaho mu buzima bw’ikiremwamuntu.’’
Mbere yo kuva mu Rwanda, uyu muyobozi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe. Ni mu gihe u Bufaransa bucumbikiye Abanyarwanda benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside, ariko bakaba badakurikiranwa ukobikwiye.
Nubwo umwaka umwe utaragaragaza byinshi kuri Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa kuri Afurika by’umwihariko k’u Rwanda, bitandukanye n’abamubanjirije, yagaragaje ko akeneye kubona Afurika nk’umufatanyabikorwa kurusha kuba umugabane utegereje gufashwa. Ibi bitekerezo bye kuri Afurika ntibihabanye n’ibya Perezida Kagame uri ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Macron yanashimangiye ko nta gusubira inyuma mu kurwanya iterabwoba cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho yiyemeje gufatanya n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.
Itorwa rya Mushikiwabo rishobora gufasha Macron?
OIF igaragaza ko mu 2050, muri miliyoni 700 zizaba zikoresha ururimi rw’Igifaransa, 85% bazaba batuye muri Afurika; ibintu bisobanura neza ko ahazaza h’uru rurimi hari kuri uyu mugabane.
Impuguke muri politiki mpuzamahanga zigaragaza ko itorwa rya Mushikiwabo ufatwa nk’umwe mu bavuga rikumvikana kuri uyu mugabane rishobora gufasha u Bufaransa muri politiki yabwo kuri Afurika.
Sira Sylla, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ariko ufite inkomoko muri Sénégal, uyobora itsinda rigamije ubushuti hagati y’ibihugu by’u Bufaransa, u Rwanda n’u Burundi; aherutse gutangaza ko gutorwa kwa Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF byagaragara neza mu maso y’u Bufaransa.
Ubwo yaganiraga na TV5 Monde yagize ati “Mu by’ukuri, u Bufaransa burashaka ubufatanye na Afurika kandi u Rwanda ni igihugu gifite ijambo muri Afurika.”
Kuba u Bufaransa bwashyigikira kandidatire ya Mushikiwabo ku buyobozi bwa OIF, bifatiye ku mubano ibihugu byombi bisanzwe bifitanye, nta kabuza ko byaba ari nk’ipaji nshya y’umubano ihinduwe.
U Rwanda ni umwe mu banyamuryango b’iri huriro ry’ibihugu bikoresha Igifaransa, Umuryango rwagiyemo guhera mu 1970. Uko ibintu byagiye bihinduka, mu 2009 nibwo u Rwanda rwasabye kwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha Icyongereza byiganjemo ibyakolonijwe n’icyo gihugu, Commonwealth.