Nyuma y’amakuru amaze iminsi acicikana mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko hari umwuka utari mwiza mu ihuriro nyarwanda rya RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, ubu ikirimo kuvugwa ni uko Lea karegeya, umupfakazi wa Karegeya Patrick yaba yarivuyemo.
Izi nkundura zitangiye nyuma y’ibura rya Benjamin Tutabana benshi bazi ku izina ry’ubuhanzi rya Ben Rutabana, wavuye mu Bubiligi yerekeje muri Uganda nyuma akaza kuburirwa irengero.
Ihuriro Leah Karegeya bivugwa ko yasezeyemo ryashinzwe mu 2010 n’abarimo umugabo we Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaza guhunga afite ipeti rya koloneli.
Bamwe mu bashinze iri huriro, barimo Dr. Theogene Rudasingwa, Gen. Kayumba Nyamwasa, Gerald Gahima n’uyu Patrick Karegeya waje kwicirwa muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014.
Aho Karegeya apfiriye ni kenshi mu bitangazamakuru hagiye havugwamo bomboribombori muri iri huriro ndetse rinaza gucikamo ibice.
Mu ntangiriro z’uku kwezi nibwo inkuru y’ibura rya Rutabana ryatangiye kuvugwa, Uku kubura kwe nk’uko byagiye bitangazwa mu binyamakuru, Kayumba Nyamwasa nk’umuyobozi w’iri huriro RNC, yagiye avugwamo cyane ko ibura ry’uyu muramu we Rutabana yaba ariri inyuma.
Amakuru agera ku kinyamakuru Rwandatribune.com aravugako Madame Leah Karegeya yaba yamaze gutanga ibaruwa isezera kuri RNC, mu gihe havugwamo aka kaduruvayo kose.
Akaba yasezeye nyuma y’ibaruwa yasohowe igaragaza ko na Jean Paul Turayishimiye wari Umuvugizi wa RNC akaba yaranashinzwe n’urwego rw’iperereza muri RNC yeguye ku mirimo ye nyuma y’amakuru y’ibura rya Benjamin Rutabana.
Karegeya uri mu bashinze iri huriro n’umugore yabarizwagamo, yanigiwe muri Hoteli ya Michelangelo Towers y’i Johannesburg, afite imyaka 53. Yasize umugore(Leah Karegeya) n’abana batatu.
Turacyakurikirana iyi nkuru……