• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta igiye gucukumbura byimbitse ingaruka z’irekurwa ry’abo kwa Rwigara

Leta igiye gucukumbura byimbitse ingaruka z’irekurwa ry’abo kwa Rwigara

Editorial 07 Dec 2018 INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko Leta y’u Rwanda iri bwubahirize icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara, ariko ashimangira ko igiye gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo.

Ubu butumwa bushyizwe ahagaragara nyuma y’uko kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukuboza 2018, Urukiko rukuru rwagize abere Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline.

Diane Rwigara yaregwaga gukora no gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakaga ibyangombwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu matora yabaye mu 2017, aregwa kugambirira guteza imvururu hashingiwe ku mvugo yakoresheje aganira n’abanyamakuru.

Nyina Mukangemanyi we yarezwe kugambirira guteza imvururu, ivangura no gukurura amacakubiri, hashingiwe ku biganiro by’amajwi yagiye yohererezanya n’abantu batandukanye kuri WhatApp.

Bombi bari basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka 22, ariko kuri uyu wa Kane umucamanza yanzura ko urukiko rwasanze ibimenyetso by’Ubushinjacyaha bidahagije mu kugaragaza ko ibyaha abaregwa bakurikiranyweho koko babikoze.

Mu itangazo Minisitiri Busingye yashyize ahagaragara nyuma y’icyemezo cy’urukiko, yagize ati “Leta irubahiriza icyemezo cy’urukiko ku rubanza rwa Diane Rwigara na Adeline Rwigara kandi iraza gusuzuma byimbitse ingaruka z’iki cyemezo. Twamaganye abantu batandukanye bakomeza gutambamira ubutabera mu byo bandika cyangwa bavuga.”

“Tuzakomeza guteza imbere no kubungabunga amategeko yacu, harimo ajyanye n’imigendekere y’amatora, umudendezo w’igihugu cyacu kandi twimakaza kubaha ibyemezo by’ubutabera.”

Mbere y’uko icyemezo gifatwa kuri uru rubanza, hari abantu cyane cyane abanyamahanga barimo abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagiye bagaragaza ko Diane na Adeline Rwigara barekurwa, mu gihe urukiko rwari rugisuzuma ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha hamwe n’ubwiregure bwabo.

Ni ibintu ariko u Rwanda rwagiye rwamagana, ruvuga ko ubwigenge bw’ubutabera bwarwo butagomba kubangamirwa.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza, Ubushinjacyaha nabwo bwatangaje ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara na bagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

Diane Rwigara, murumuna we Anne n’umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ku wa 23 Ukwakira 2017 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Anne afungurwa, ntiyakomeza gukurikiranwa.

Ku wa 5 Ukwakira 2018 Urukiko Rukuru rwemeje ko abandi nabo barekurwa by’agateganyo, bakomeza kuburana bari hanze.

2018-12-07
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Editorial 08 Sep 2019
Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Turibuka n’Abatutsi bishwe mbere ya Mata 1994 – MINUBUMWE

Editorial 07 Apr 2025
Akabaye icwende ntikoga…

Akabaye icwende ntikoga…

Editorial 08 Oct 2018
Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Kiziba : Impunzi 23 z’Abanye-Congo zatawe muri yombi

Editorial 02 May 2018

4 Ibitekerezo

  1. Rwakimanzi
    December 7, 20189:42 am -

    Noneseko mutigeze mwandika inkuru yuko Diane na Nyina batsinze mungirwa rubanza bashowemo? Twarabamenye di

    Subiza
  2. Beatrice Bomgwa
    December 7, 201810:03 am -

    Abacamanza bacu bahuje nuko abategetsi ba Amerika babyumva. Ikibazo se kirihe? Isesengura lyabo rishingiye ku mategeko amwe. Ahubwo Nyakubahwa Minisitiri niyiyame abaribatangajeko bariya bategarugori bombi ari abanyabyaha. Hari nuwabise abarozi (sorcieres)! Hakwiye rero gucukumburwa kandi hagahanywa abategetsi batesheje agaciro inkiko zacu mu gihe bacaga urubanza rukiri mu nkiko. Icyakabiri cyacukumburwa: ubwo ibyo bavuze byagizwe ukuri, hakwiye kwihutishwa urubanza rw’urupfu rw’umubyeyi wabo, bakanasubizwa ibyabo byangiritse ndetse n’ibyibwe. Amabandi Adeline yashyize ahagaragara agahanwa by’intangarugero. Nasaba abasobanukiwe kutubwira niba Anne wafunguwe ngo aburane ari hanze nawe yaragize umwere. Aho urubanza rwe ntiruzaba nkurwa Violette Uwamahoro wisubiriye mu Bwongereza cyanga Erlinder muri USA? Izo manza zicumbikwa zizatanga ubutabera gute?

    Subiza
  3. Btwenge
    December 8, 20182:55 pm -

    BIRABABAJE CYANE!
    NGO. RETA IGIYE GUCUKUMBURA
    BYIMAZEYO IBYIFUNGURWA
    RYABO KWA RWIGARA??
    REKA MBABAZE MWESE
    ABASOMA RUSHYASHYA
    RETA BISOBANURA IKI??
    UBUTABERA. NAKO. UBUCAMANZA

    NTAGO ARI. RETA??

    Subiza
  4. Btwenge
    December 8, 20183:05 pm -

    Ndabona. Ibyiza rero

    Rushyashya na Tom Ndahiro
    Bakwiriye kujurira
    Bakaburana nabo kwa Rwigara!

    Subiza

Leave a Reply to Btwenge Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo
INKURU NYAMUKURU

Rusesabagina akwiye kubazwa inzirakarengane zikomeje kugirwa ingwate na MRCD zikaba ziri gupfira mu mirwano mu mashyamba ya Congo

Editorial 04 Feb 2019
Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika
Amakuru

Ikipe y’igihugu ya Sénégal ntigikoreye umwiherero i Kigali yitegutura imikino y’igikombe cya Afurika

Editorial 29 Dec 2021
Umugabo mwiza n’uguha impano zihenze
SHOWBIZ

Umugabo mwiza n’uguha impano zihenze

Editorial 15 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru