Iri ni itegeko ryatangajwe taliki ya 1 Mutarama 2020, aho Afurika y’Epfo yashyizeho itegeko rishya ribuza impunzi gukina politiki, itazabyubahiriza ikirukanwa muri iki gihugu.
Amakuru dukesha RFI avuga ko nta mpamvu iki gihugu cyagaragaje yatumye gifata uyu mwanzuro. Ngo yakajije ingamba z’ukuntu impunzi zigomba kujya zinjira muri iki gihugu, ndetse n’imibereho yazo.
Hari amakuru avuga ko hari inama zikunze gukorerwa mu duce dutandukanye twa Afurika y’Epfo buri cyumweru harimo n’ihuza Abakongomani bagera muri 30 mu karere ka Yeoville, bavuga kuri politiki.
Iki cyemezo kandi kirareba Kayumba Nyamwasa uherutse gutumiza Inama ye muri Afurika yepfo ikaba yarahuje abayoboke ba RNC bavuye Zambiya, Uganda, hamwe na Serge Ndayizeye usigaye wenyine muri komite muri Amerika. Charlote Mukankusi na Gervais Condo abamotsi ba Nyamwasa nabo bitabiriye iyo nama.
Iyo nama yaranzwe no kutumvikana ku buryo bushoboka byerekana aho RNC igera iteza umutekano muke muri iki gihugu biturutse ku isenyuka ryayo, aho Kayumba Nyamwasa n’umujinya mwinshi muri iyo nama yabibukije ko ariwe ubahatse kandi ko ushatse yagenda ngo nkuko n’abandi bagiye.
Yagize ati ‘’Nabutumiye mbizeye sinshaka abadufatanya n’udukundi twa Thabitha Gwiza, Sgt Jean Paul Turayishimye ndetse na Leta ya Kigali ; Nimutanyubahira ko ndi umuyobozi w’ihuriro munyubahire ko mwansanze ahondi kandi mbafiteho ububasha nk’umuntu wabatumiye bamwe akaba ari nu bwambere mugeze muri iki gihugu mubikesha RNC ‘’
Mu mpaka zaranze iyo nama, abayoboke berekanye impungenge n’ibibazo by’urusobe biri muri RNC cyane cyane isezererwa rya Jean Paul Turayishimiye benshi bemeza ko ritubahirije amahame n’amategeko agenga ihuriro.
Mu kubasubiza Kayumba Nyamwasa yagize ati ‘’Ihuriro si umuntu kandi ntiwaha imbabazi utazisabye, ibyo Jean Paul Turayishimye yakoze ni urukozasoni kubera kujya ku mbuga duhuriyeho akahavugira kandi akahandikira n’ibitari ngombwa ‘’
Kugeza ubu amakuru dufite n’uko Ntwali ariwe wakira amafaranga yose y’imisazu ava mu bacuruzi Kampala akoherezwa kuri mobile money we na mushiki we Rosette Kayumba na Gatete Jean Bosco ukuriye i Sosiyete Les 3 Colombes y’amakamyo, aho bakomeje kwagura ibikorwa byabo muri za Mozambique, bagura amazu y’ubucuruzi, amazu abarirwa muri za miliyoni ya Meta, amafaranga akoreshwa muri Mozambique kandi yose akaba ari amafaranga ava mu misanzu y’abantu, abandi bari mu gatsiko ka Ntwali nabo bagiye bagira ibikorwa ahantu hatandukanye nka Zimbabwe, Uganda ndetse ni Burundi. Uko bukeye niko amatiku agenda avuka ubu I Kampala aho rugeretse hagati ya Frank Ntwali na komite ya Christophe Busigo ishyigikiwe na Rugema Kayumba ikaba ifashwa n’abandi bake bari mu Bwongereza.
Afurika y’Epfo iri mu bihugu byakira impunzi nyinshi za politiki ziturutse muri Afurika, zikabona umudendezo wo gukina politiki, zigashingirayo amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ibihugu zavuyemo. Hariyo izituruka mu bihugu nka Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, mu Rwanda, Uganda, Sudani y’epfo n’ahandi.
Nk’uko biteganywa mu mategekonshinga y’ibihugu bitandukanye, iyo itegeko rishyizwe ahagaragara, rihita ritangira kubahirizwa. Umuntu yakwibaza niba ibikorwa bya politiki ku mpunzi zose ziba muri Afurika y’Epfo byaba byarahagaze kuva taliki ya 1 Mutarama 2020, cyangwa niba ibyifuzo bya bamwe bataryemera bizatuma rivanwaho.