Hashize iminsi 4 gusa Koreya ya ruguru yongeye kugerageza igisasu kirimbuzi nyuma y’amezi agera kuri 2 ihawe gasopo n’umuryango w’abibumbye wo kutongera gukora ibi bitwaro. Gusa Koreya ya ruguru ikomeje kugaragaza ko nta gahunda ifite yo guhagarika iyi gahunda.
Nyuma y’uko Koreya ya Ruguru igaragarije ko ititaye ku bihano yafatiwe n’umuryango w’abibumbye mu mezi abiri ashize ikongera kugerageza igisasu kiruta kure ibyo yari yaragerageje byose, umujyanama mu by’umutekano mu nzu ya White House, McMaster aratangaza ko umwuka w’intambara warushije kwiyongera ndetse Amerika ikaba irimo gukora ibishoboka byose ngo ihagarike Koreya mu maguru mashya.
Yagize ati: “Igitutu cy’intambara kirarushaho kwiyongera umunsi ku munsi, ariko gukoresha intwaro ntago ari cyo gisubizo dufite cyonyine kugeza ubu.”
Igisasu N. Koreya iherutse kugerageza ni cyo gisasu cyabashije gutumbagira cyane kurusha ibindi byose iki gihugu cyagerageje aho cyageze ku butumburuke bwa kilometero 4500 byose kandi kigenda ibirometero 1000 byose by’umurambararo mu gihe icyakibanjirije cyari cyatumbagiye kilometero 3000 n’umurambararo wa kilometero 900.
Kurebana ay’ingwe byakajije umurego cyane muri aya mezi abiri ashize ibi bikaba byaratumye Amerika yongera imbaraga mu kugenzura ubwirinzi bwayo ku bijyanye n’ibisasu bya Misille. Iki gisasu cyageregejwe na Koreya bishimangirwa ko gishobora kurasa aho ari ho hose ku butaka bwa Amerika.
Uyu mujyanama wa Perezida Trump mu by’umutekano ubwo yari mu nama i Calfornia kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko hakiri uburyo bwo gukemura iki kibazo nta ntambara ibaye ariko ko basigaranye igihe gito cyane.
McMaster umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri White House
Yagize ati: “Haracyari inzira zo gukemura iki kibazo, gusa ni ugucunganwa n’amasaha kuko aragenda arushaho kutwotsa igitutu umunsi ku munsi bityo nta gihe kinini dufite.” Aha McMaster akaba yavugaga Kim Jung Un.
Yongeyeho ko Amerika yasabye ubushinwa guhagarika kugurisha peteroli mu gihugu cya Korea mu rwego rwo guca intege iki gihugu.
Hagati aho N. Korea ishinja Amerika ndetse na Korea y’epfo bihana imbibi kuba bikomeje ubushotoranyi.
Yagize iti: “Ni ibintu bigaragara, uburyo bakomeje kudushotora bafatanyije na Koreya y’epfo, bakora imyimenyerezo ihambaye mu kirere biragaragaza ko intambara y’ibisasu bya kirimbuzi ishobora kwaduka.”
Twabibutsa ko Reuters iherutse gutangaza ko kubera iki gisasu, ibiro bya Amerika bishinzwe kurwanya misile(MDA) byatangiye gushaka uburyo bwo kongera amasite yo guhagarika ibisasu bya Misile ku butaka bwa Amerika nk’uko byakozwe muri Koreya y’epfo mu rwego rwo kwirinda ibitero bishobora kugabwa na Koreya ya Ruguru.