Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) zafunguye Amabasade i Kigali mu muhango wabaye kuri uyu wa 8 Werurwe, 2018 mu ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane muri iki gihugu, H.H Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan yagiriye mu Rwanda.
Iyi Ambasade yafunguwe i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, ku munsiwa kabiri w’uruzinduko rwa Sheikh Abdullah bin Zayed bin Sultan Al Nahyan n’izindi ntumwa bari kumwe.
Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n’ibiganiro by’intumwa za UAE na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikiwabo Leta y’u Rwanda bigamije kunoza umubano ku mpande zombi.
Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye azateza intambwe uburezi bw’u Rwanda muri kaminuza n’amasomo y’ubumenyingiro.
Aya amasezerano yashyizweho umukono Minisiteri Louise Mushikiwabo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Reem Bint Ebrahim Al Hashimy.
Nk’uko tubikesha ubutumwa Minisitiri Mushikiwabo yanyujije kuri Twitter, muri ubu bufatanye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zizaha buruse abanyarwanda 20 baziga muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahabwe amahugurwa mu bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu.
Umwaka ushize Perezida Paul Kagame ubwo yagiriraga uruzinduko muri UAE, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai akaba na Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum.
Ibyo biganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye mu by’ishoramari hagati y’ibihugu byombi.
Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum yavuze ko ashishikajwe no gushimangira umubano n’ubufatanye n’ibihugu by’Afurika by’umwihariko mu kurushaho guteza imbere inzego zinyuranye zirimo ishoramari, ubucuruzi n’ibikorwaremezo.