• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Lt Gen Tumukunde na Gen Kandiho bashinjwe gukorera iyicarubozo Rutagungira

Editorial 06 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Abasirikare bakuru babiri mu Ngabo za Uganda, barimo Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen Henry Tumukunde na Brig Gen Abel Kandiho ukuriye Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare, bashyizwe mu majwi kuba ku isonga ry’abakoreye iyicarubozo ry’inkazi, Umunyarwanda René Rutagungira.

Kuri uyu wa Gatanu Ukuboza 2017, Urubanza ku ifungurwa ry’agateganyo rya René Rutagungira rwabyaye amagorane mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Makindye, nyuma y’uko umwunganizi we yanze gukura mu kirego bimwe mu byo yari yatanze bihishura uko abayobozi bo mu nzego nkuru z’umutekano bateguye ishimutwa rye n’iyicarubozo.

Umunyarwanda Rutagungira yashimutiwe muri Uganda n’inzego zaho z’umutekano, ajyanwa rwihishwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbuya aho yamaze amezi akorerwa iyicarubozo mbere yo kugezwa mu rukiko.

Kuri uyu wa Kabiri, Umwunganizi wa Rutagungira, witwa Aron Kizza, yagaragaje mu buryo bweruye uko umukiliya we yakorewe iyicarubozo na Minisitiri w’Umutekano, Lt Gen. Henry Tumukunde n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi (CMI), Brig Gen Abel Kandiho, kugira ngo yemere ko yafatanyije n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gen Kale Kayihura, gushimuta no kunyereza Abanyarwanda baba muri Uganda.

Mu buryo busa no gukingira ikibaba Tumukunde na Kandiho, Urukiko rwasabye Umunyamategeko Kizza ko yakura mu kirego ibijyanye n’iyicarubozo ryakorewe umukiliya we, undi arabyanga.

Nyuma yo kubyanga, Kizza yahase ibibazo inteko iburanisha agira ati “Ni nde wababwiye ko ntafite uburenganzira bwo kuvuga ku iyicarubozo no gufungwa binyuranyije n’amategeko byakorewe umukiliya wanjye mu gihe bijyanye n’uburenzira bwe?”

Kizza yakomeje abaza umucamanza ati “Ni nde wababwiye ko hari amazina akomeye kuri njye ku buryo ntayavuga? Niba umukiliya wanjye ambwiye ko Brig Kankiriho na Gen Tumukunde, bamukoreye iyicarubozo bakanamufunga amezi mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Gereza ya Gisirikare ya Mbuya, kugira ngo ashyire mu majwi IGP na Perezida Paul Kagame.”

Mu gushimangira icyemezo cye, Kizza yarahiriye imbere y’abacamanza ko adateze kureka kuvuga ku bagiriye nabi umukiliya we maze abwira urukiko ati “Ndabarahiriye, ndabavugaho kuko amategeko arabyemera, kandi mfite inshingano zo kuvuga ukuri.”

Yakomeje avuga ko igihe kizagera, abantu basanzwe bakareka kurengana bazira ibikorwa byakozwe n’abandi cyangwa se akarengane k’abantu bakomeye.

Virungapost yanditse ko uku kutumvikana kwatumye urubanza rusubikwa kuko urukiko rwari rumaze kunanirwa kubuza Kizza kongera kuvuga ibijyanye n’iyicarubozo ryakozwe na Gen Tumukunde na Brig Kandiho.

Ku itariki ya 7 Kanama ahagana saa munani z’ijoro nibwo umushoramari René Rutagungira wasezerewe mu Ngabo z’u Rwanda afite ipeti rya Sergeant yashimuswe ubwo yari mu kabari ka Bahamas gaherereye i Mengo asangira n’inshuti ze.

Rutagungira yahise atwarwa mu modoka ya Toyota Premio ifite pulake UAT 694T ndetse bivugwa ko mu bamushimuse barimo Capt. Agaba David ukora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Iperereza (Chieftaincy of Military Intelligence-CMI) muri Uganda.

Umugore we Hyacinthe Dusengeyezu ‎yahise agera aho umugabo we yashimutiwe ndetse abimenyesha Polisi yo muri Uganda. Nyuma yo kutamuha ubufasha yitabaje Ambasade y’u Rwanda i Kampala yagerageje gushaka amakuru ku ishimutwa rya Rutagungira byatumye yandikira Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda.

Rutagungira yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini

‎Rutagungira yakorewe iyicarubozo hifashishijwe imashini zitandukanye. Umwe mu bamubonye yavuze ko yamugaye cyane ku buryo atashoboraga no gufata ikintu mu ntoki ngo agikomeze.

Yagize ati “Bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye hamwe ububabare yabwumviraga mu misokoro. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri. Yabonye agahenge umunsi agezwa mu rukiko.”

“Igihe cyose yari akimaze aba ahantu atashoboraga kubona umuntu ndetse ibyo yakorerwaga byose yabaga apfutse mu maso. Yaryaga rimwe mu cyumweru ndetse ntiyacaga inzara cyangwa ngo yiyogosheshe. Yageze aho yemera ibyo ashinjwa byose kugira ngo arebe ko bwacya kabiri.”

Gen Tumukunde na Abel mu mikorere ibangamiye u Rwanda

Amakuru avuga ko Gen Henry Tumukunde, Minisitiri w’Umutekano, afitanye umubano na Kayumba Nyamwasa wahamijwe ibyaha ndetse akamburwa impeta za gisirikare ariko ubu akaba aba muri Afurika y’Epfo mu buhungiro.

Ikindi kandi ngo Nyamwasa rimwe na rimwe ajya muri Uganda aho afitanye imikoranire n’abarwanyi ba FDLR.

Bivugwa ko Brig Gen Abel Kanduho ukuriye iperereza mu Ngabo za Uganda na Tumukunde ari abantu bitambika imikorere ya Guverinoma y’u Rwanda.

Uru rubanza rubaye mu gihe umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje kuzamo agatotsi nyuma yaho iki gihugu cy’igituranyi gishyizwe mu majwi ku gufata Abanyarwanda bakajya gufungwa mu buryo budasobanutse.

Kugeza ubu, hari umubare w’Abanyarwanda bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri Uganda aho abenshi ari abari basanzwe bakora ibikorwa by’ubucuruzi byambukiranya imipaka umunsi ku wundi.

2017-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Umugore wa Muhoozi Kainerugaba na murumuna we, bakaba n’abakobwa ba Sam Kuteesa banyereje asaga miliyari 6,4 z’amashilingi ya Uganda

Editorial 07 Dec 2020
Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Kuki Aimable Karasira adashyikirizwa ubutabera kandi bigaragara ko ari umugizi wa nabi mu bandi?

Editorial 25 Nov 2020
Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Abajenosideri ruharwa Sikubwabo Charles na Ryandikayo bashakishwaga kubera uruhare rwabo muri Jenoside baguye ishyanga

Editorial 15 May 2024
Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala

Uganda: Afungura ku mugaragaro CCTV Cameras, Museveni yabonye bwa mbere ibintu bitangaje, birimo ubusambanyi buteye ubwoba muri Kampala

Editorial 10 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo
UBUKERARUGENDO

U Rwanda rwahawe igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubukerarugendo

Editorial 19 Apr 2018
Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye
IMIKINO

Tour du Rwanda: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rusizi-Huye

Editorial 17 Nov 2016
Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora
HIRYA NO HINO

Uganda: Urugo rwa Gen Tumukunde rwagoswe n’inzego z’umutekano harasakwa miliyoni 40$ ateganya kuzakoresha mu matora

Editorial 18 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru