Umusore w’imyaka 25 witwa Sailor Ntwari, wabaga muri Luxembourg, yabonetse kuri uyu wa Gatatu yapfuye nyuma y’uko yari yaburiwe irengero guhera tariki 7 Mutarama 2019.
Kuri iyo tariki ahagana Saa sita z’amanywa, nibwo Ntwari yerekeje i Namur aho yigaga avuye mu rugo iwabo i Bivels mu Mujyi wa Putscheid hafi ya Vianden mu Majyaruguru ya Luxembourg. Kuva ubwo ntawongeye kumuca iryera.
Ubwo amatangazo yo kumushakisha yatambukaga guhera kuri uyu wa Gatatu mu gitondo, ikinyamakuru kitwa La Meuse cyahise gitangaza ko uyu musore yabonetse yapfuye. Yigaga i Bastogne aba i Namur aho yari afite icumbi ry’abanyeshuri.
Polisi yatangaje ko umurambo we wabonetse nyuma y’iminsi icyenda aburiwe irengero hafi y’inzira y’amaguru ahitwa Bivels. Ubushinjacyaha bwamenyeshejwe ngo bukurikirane icyishe uyu musore kuko ntikiramenyekana ari yo mpamvu basabye ko hakorwa ibizamini bikorerwa umurambo.
niyogihozo
Ntwari ndumva ari umunyarwanda uko biri kose. Inkuru muyiduhaye igice rero, nimutubwire ni uwande se afite ababyeyi ino mu Rwanda tumenye aho tujya ku Kiriyo kubafata mu mugongo.. Kuvuga umuntu nk;uvuga itungo si byo. Umuntu agira aho avuka, abantu baba mu miryango kuko ari abantu nyine. Muduhe amakuru asigaye
Umuryango we wihangane. nawe Imana imwakire