• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Editorial 29 Apr 2017 Mu Rwanda

Kuwa gatanu tariki ya 28 Mata, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye, yasuye ikigoIsange one stop centre kiri ku Kacyiru, asobanurirwa anirebera uruhare rwacyo mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubufasha kibaha.

Madamu Tesfaye, wari uherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Rosemary Mbabazi, ageze kuri icyo kigo yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres Supt. Shafiga Murebwayire, n’abandi.

Madamu Tesfaye watambagijwe ibyumba by’iki kigo ndetse akanasobanurirwa serivisi zibitangirwamo, yavuze ko ibyo iki kigo gikora byivugira kandi iri ibya kimuntu.

Yavuze ati:”Ibyo iki kigo gikora birivugira kandi ni ibya kimuntu, ibikorwa byacyo ni intambwe ikomeye mu kurengera uburenganzira bw’umugore no guharanira iterambere rye muri rusange. Nshimiye abagize uruhare mu ishyirwaho ryacyo n’imikorere yacyo.”

Ikigo Isange cyashinzwe muri 2009, kikaba gitanga ubufasha burimo ubuvuzi n’ubujyanama ku bagiriwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi byose kikabikora ku buntu.

-6427.jpg

-6426.jpg

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye asinya mugitabo cy’abashyitsi

Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres Supt. Murebwayire, yavuze ko kuva muri 2009 Isange One Stop Center imaze kwakira abantu ibihumbi 15 bahuye n’ihohoterwa, 87% muri bo bakaba ari abagore, kandi 57% bari munsi y’imyaka 18.

Supt. Murebwayire yavuze ati:”Kugeza ubu tumaze kugeza ibigo bya Isange mu bitaro 45 byo mu gihugu, nk’imwe mu ngamba zo kwegereza abaturage ibikorwa by’iki kigo.”

Yasobanuriye aba bashyitsi ko mu rwego rwo gufasha no kwita k’uwakorewe ihohoterwa uba wabagannye, iyo ahavuye agataha bakorana n’inzego z’ibanze bakamwitaho, kugirango bamusubize mu muryango nyarwanda nta pfunwe.

Source: RNP

2017-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Visi Perezida muri Tanzania arahakana yuko yasabwe kwegura

Editorial 06 Sep 2016
Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Umuryango wa Col Ruhinda umeze neza mu Rwanda nyuma yuko ibigarasha bikwirakwije ibinyoma ko waburiwe irengero 

Administrator 29 Oct 2025
Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Heroes FC irakira  Gasogi United, Bugesera FC isure Kaminuza y’u Rwanda mu ijonjora ribanza ry’igikombe cy’Amahoro 2022

Editorial 16 Mar 2022
Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Tariki 05 Ukwakira ni itariki yibutsa akaga abiswe” ibyitso by’Inkotanyi” bahuye nako.

Editorial 05 Oct 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye
Mu Rwanda

Impamvu 5 abasore b’imico myiza bakunze kubona abakunzi bibagoye

Editorial 28 Mar 2017
Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro
Amakuru

Umuhanzi w’umunya Afurika y’Epfo, Costa Titch wakunzwe cyane mu njyana y’Amapiano yitabye Imana aguye ku rubyiniro

Editorial 12 Mar 2023
Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside
ITOHOZA

Malawi igiye kujuririra icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda Murekezi ukekwaho Jenoside

Editorial 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru