• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Madonna yambuwe ububasha ku ibaruwa yandikiwe na Tupac ihishura uko bakundanye mu ibanga

Editorial 24 Apr 2018 SHOWBIZ

Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro ubusabe bwa Madonna washakaga ihagarikwa rya cyamunara y’ibaruwa yandikiwe na Tupac Shakur mu 1995 avugamo iby’itandukana ryabo.

Iyi baruwa yabanje gushyirwa mu cyamunara n’ikigo cyitwa Gotta Have Rock and Roll kiyigurishiriza uwitwa Darlene Lutz wahoze ari inshuti ya Madonna, yayitwaye uyu ubwo uyu muririmbyi yimukaga akayisiga ‘atabizi.’

Tupac yandikiye Madonna amubwira ko nubwo bari bamaze igihe kirekire bafitanye umubano wihariye mu ibanga, yahisemo kurekana na we ahanini bitewe n’uko ari umuzungu.

Muri iyo baruwa hari aho yanditse agira ati “Kubonanwa n’umugabo w’umwirabura ntibizangiza urugendo rwawe mu byo ukora gusa, ku bitandukanye n’ibyo ariko byatuma ugaragara nk’umuntu ubana na bose ndetse mwiza. Gusa kuri njye ngendeye ku ntekerezo zanjye n’ishusho mfite, byaba ari ugufasha kimwe cya kabiri cy’abantu bamfashije kuba ndi uwo nibwiye ko nari we.”

Muri Nyakanga, umwaka ushize, nibwo umucamanza witwa Gerald Lebovits wo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York yahagaritse igurishwa ry’iyo baruwa mbere y’uko haba iburanisha. Mu mwanzuro wafashwe mu cyumweru gishize ukemezwa bidasubirwaho kuri uyu wa Mbere, urwo rukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Madonna Ciccone.

Ibyo byakozwe hagendewe ku masezerano yagaragajwe ya Madonna na Darlene Lutz ubwo yamweguriraga iyo baruwa n’ibindi bintu yari atunze mu 2004. Mu mategeko Madonna yari yemerewe kugaruza iyo baruwa n’indi mitungo ye mu myaka itatu guhera mu 2004 mu gihe ubu yamaze gutakaza ubwo bubasha.

Urukundo rwa Madonna na Tupac rwagizwe ibanga rikomeye kugeza mu 2015 ubwo uyu muririmbyikazi yahishuraga ko bagiranye umubano wihariye. Mu gihe cy’urupfu rwe mu 1996, Tupac yakundanaga bizwi n’undi muhanzikazi witwa Kidada Jones.

Tupac Amaru Shakur yamenyekanye cyane ku Isi nk’umwe mu mpirimbanyi mu bakora injyana ya Hip-Hop, izina rye ryabaye ikimenyabose guhera mu 1987, urugendo arusoza mu 1996 ubwo yarasirwaga mu modoka yari arimo mu ijoro ubwo yari yitabiriye umukino w’iteramakofe wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996.

2018-04-24
Editorial

IZINDI NKURU

Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Jasmine Kibatenga ni we wegukanye irushanwa rya The Next Pop icyiciro cya mbere ahita yegukana sheki ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda

Editorial 18 Mar 2021
Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]

Birababaje:Umugore yakase igitsina cy’ umugabo nyuma bamufata agiye kwiyahura [ REBA AMAFOTO]

Editorial 06 May 2018
ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo  ‘Odeur ya Ocean’

ShaddyBoo yinjiye mu bantu 5 bagizwe ibimenyabose n’amagambo bavuze agatizwa umurindi n’imbuga nkoranyambaga kubera ijambo ‘Odeur ya Ocean’

Editorial 31 Aug 2017
Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Umuhanzi Davido yaguze indege ye bwite

Editorial 10 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?
Amakuru

Masudi Djuma yagarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 4 ishize ayihesha ibikombe 2, Ese niwe mutoza wari ukenewe muri Gikundiro?

Editorial 16 Jul 2021
Mukabalisa  wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko
POLITIKI

Mukabalisa wa PL yongeye gutorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko

Editorial 19 Sep 2018
ICC unhappy with the government of Kenya
Mu Rwanda

ICC unhappy with the government of Kenya

Editorial 19 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru