Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro ubusabe bwa Madonna washakaga ihagarikwa rya cyamunara y’ibaruwa yandikiwe na Tupac Shakur mu 1995 avugamo iby’itandukana ryabo.
Iyi baruwa yabanje gushyirwa mu cyamunara n’ikigo cyitwa Gotta Have Rock and Roll kiyigurishiriza uwitwa Darlene Lutz wahoze ari inshuti ya Madonna, yayitwaye uyu ubwo uyu muririmbyi yimukaga akayisiga ‘atabizi.’
Tupac yandikiye Madonna amubwira ko nubwo bari bamaze igihe kirekire bafitanye umubano wihariye mu ibanga, yahisemo kurekana na we ahanini bitewe n’uko ari umuzungu.
Muri iyo baruwa hari aho yanditse agira ati “Kubonanwa n’umugabo w’umwirabura ntibizangiza urugendo rwawe mu byo ukora gusa, ku bitandukanye n’ibyo ariko byatuma ugaragara nk’umuntu ubana na bose ndetse mwiza. Gusa kuri njye ngendeye ku ntekerezo zanjye n’ishusho mfite, byaba ari ugufasha kimwe cya kabiri cy’abantu bamfashije kuba ndi uwo nibwiye ko nari we.”
Muri Nyakanga, umwaka ushize, nibwo umucamanza witwa Gerald Lebovits wo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Leta ya New York yahagaritse igurishwa ry’iyo baruwa mbere y’uko haba iburanisha. Mu mwanzuro wafashwe mu cyumweru gishize ukemezwa bidasubirwaho kuri uyu wa Mbere, urwo rukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Madonna Ciccone.
Ibyo byakozwe hagendewe ku masezerano yagaragajwe ya Madonna na Darlene Lutz ubwo yamweguriraga iyo baruwa n’ibindi bintu yari atunze mu 2004. Mu mategeko Madonna yari yemerewe kugaruza iyo baruwa n’indi mitungo ye mu myaka itatu guhera mu 2004 mu gihe ubu yamaze gutakaza ubwo bubasha.
Urukundo rwa Madonna na Tupac rwagizwe ibanga rikomeye kugeza mu 2015 ubwo uyu muririmbyikazi yahishuraga ko bagiranye umubano wihariye. Mu gihe cy’urupfu rwe mu 1996, Tupac yakundanaga bizwi n’undi muhanzikazi witwa Kidada Jones.
Tupac Amaru Shakur yamenyekanye cyane ku Isi nk’umwe mu mpirimbanyi mu bakora injyana ya Hip-Hop, izina rye ryabaye ikimenyabose guhera mu 1987, urugendo arusoza mu 1996 ubwo yarasirwaga mu modoka yari arimo mu ijoro ubwo yari yitabiriye umukino w’iteramakofe wahuje Bruce Seldon na Mike Tyson ku wa 7 Nzeri 1996.