• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Malawi: Mu masaha abarirwa ku ntoki urubanza rwa Murekezi ruratangira gusubirishwamo

Malawi: Mu masaha abarirwa ku ntoki urubanza rwa Murekezi ruratangira gusubirishwamo

Editorial 09 Apr 2017 Mu Rwanda

Guverinoma ya Malawi yatangaje ko urubanza ku koherezwa mu Rwanda rwa Vincent Murekezi uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rutagira gusubirishwamo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2017. Biteganyijwe ko abashinjacyaha bo mu Rwanda bazitabira iri buranisha.

Muri Gashyatare uyu mwaka nibwo uru rukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’u Rwanda ku ngingo yo kohereza Murekezi mu Rwanda, bavuga ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye mu guhererekanya abanyabyaha.

Iyi nzitizi yakuweho ku wa 25 Gashyantare 2017, ubwo ibi bihugu byashyiraga umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wanayashyizeho umukono ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko gusubirishamo uru rubanza byakorwa mu gihe ubushinjacyaha bwagaragaza ko bubyifuza.

Ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi cyatangaje ko guverinoma y’iki gihugu yemeje ko uru rubanza rugiye gusubirwamo, mu iburanisha rizitabirwa n’abashinjacyaha bazaba baturutse mu Rwanda nkuko bamaze kubibemerera.

Umunyamategeko ku ruhande rwa leta, Steven Kayuni, yavuze ko iburanisha rizatangira tariki ya 10 Mata 2017 kandi ko abayobozi bo mu Rwanda bazitabira uru rubanza bari kunoza iby’urugendo rwerekeza muri iki gihugu gusa akemeza ko atazi neza itariki bazagerera muri Malawi.

Umwunganizi wa Vincent Murekezi, Wapona Kita yavuze ko ataramenya iby’abo bayobozi bazitabira urwo rubanza baturutse mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yatangaje ko biteguye kugaragara mu rukiko kugira ngo batange ubwunganizi no gushimangira ubusabe bwabo bwo kohereza mu Rwanda Murekezi aho bazaba ari nk’inshuti z’urukiko (amicus curiae).

Abarengera uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu basaba leta ya Malawi kwihutisha iyoherezwa rya Murekezi nka kimwe mu byo bavuga ko biteje umutekano muke mu gihugu.

Murekezi ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye mu yahoze ari Segiteri Tumba, Perefegitura ya Butare.

2017-04-09
Editorial

IZINDI NKURU

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Rtd. CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana

Editorial 18 Sep 2018
RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

RDF yohereje abasirikare bakoresha Ibifaru mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique

Editorial 07 May 2018
“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

“Smart Africa”, u Rwanda na Gabon byakuyeho amananiza mu bijyanye no guhamagarana

Editorial 21 Jul 2016
Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Mushikiwabo avuga ko imyinshi mu migisha y’u Rwanda yigaragarije muri Perezida Kagame.

Editorial 21 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa
ITOHOZA

U Burundi bwemeye kwitabira inama ya EAC iheruka gusubikwa

Editorial 16 Dec 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya
INKURU NYAMUKURU

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Editorial 11 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru