Guverinoma ya Malawi yatangaje ko urubanza ku koherezwa mu Rwanda rwa Vincent Murekezi uregwa uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi rutagira gusubirishwamo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 10 Mata 2017. Biteganyijwe ko abashinjacyaha bo mu Rwanda bazitabira iri buranisha.
Muri Gashyatare uyu mwaka nibwo uru rukiko rwatesheje agaciro ubusabe bw’u Rwanda ku ngingo yo kohereza Murekezi mu Rwanda, bavuga ko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye mu guhererekanya abanyabyaha.
Iyi nzitizi yakuweho ku wa 25 Gashyantare 2017, ubwo ibi bihugu byashyiraga umukono ku masezerano yo guhererekanya abanyabyaha. Nyuma yo gusinya ayo masezerano, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye wanayashyizeho umukono ku ruhande rw’u Rwanda, yavuze ko gusubirishamo uru rubanza byakorwa mu gihe ubushinjacyaha bwagaragaza ko bubyifuza.
Ikinyamakuru Nyasa Times cyo muri Malawi cyatangaje ko guverinoma y’iki gihugu yemeje ko uru rubanza rugiye gusubirwamo, mu iburanisha rizitabirwa n’abashinjacyaha bazaba baturutse mu Rwanda nkuko bamaze kubibemerera.
Umunyamategeko ku ruhande rwa leta, Steven Kayuni, yavuze ko iburanisha rizatangira tariki ya 10 Mata 2017 kandi ko abayobozi bo mu Rwanda bazitabira uru rubanza bari kunoza iby’urugendo rwerekeza muri iki gihugu gusa akemeza ko atazi neza itariki bazagerera muri Malawi.
Umwunganizi wa Vincent Murekezi, Wapona Kita yavuze ko ataramenya iby’abo bayobozi bazitabira urwo rubanza baturutse mu Rwanda.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, Nkusi Faustin, yatangaje ko biteguye kugaragara mu rukiko kugira ngo batange ubwunganizi no gushimangira ubusabe bwabo bwo kohereza mu Rwanda Murekezi aho bazaba ari nk’inshuti z’urukiko (amicus curiae).
Abarengera uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu basaba leta ya Malawi kwihutisha iyoherezwa rya Murekezi nka kimwe mu byo bavuga ko biteje umutekano muke mu gihugu.
Murekezi ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, yakoreye mu yahoze ari Segiteri Tumba, Perefegitura ya Butare.