Umuhanzikazi Ingabire Deborah umaze kwamamara nka Marina yashyize hanze amajwi n’amashusho by’indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe’ iri mu njyana ya Zouk.
Mu kiganiro Rwema Dennis ureberera inyungu za The Mane Music Label ibarizwamo uyu muhanzikazi yavuze ko Marina yakoze indirimbo iri muri Zouk kubera ko ashaka kwagura ibikorwa bye.
Ati “Iyo umuhanzi ari gutera imbere agenda agerageza kwagura umuziki we mu njyana zose kugira ngo abakunzi be bose banyuzwe kandi bizihirwe nibyo akora, niyo mpamvu Marina yahisemo gukora indirimbo iri mu njyana ya Zouk kandi atarasanzwe abimenyereweho.”
Muri iyi ndirimbo Marina aba aririmba umusore amuhumuriza amubwira ko ariwe wenyine yihebeye.
Hari aho agira ati “Naguhaye umutima wanjye. Ibikabyo wumva nabivuyemo, di umutima wanjye wawutuyemo. Ni wowe gusa, wowe wanjye.”
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Li John The Real naho amashusho yayo afatwa na A-B Godwin uri mu bakora amashusho y’indirimbo bari kwigaragaza muri iki gihe.
Uyu mukobwa yatangiye umuziki mu 2017, amaze gukora ibihangano bitandukanye birimo nka ‘Byarara bibaye’, ‘Bikakubera’, ‘Decision’ yahuriyemo na Papito, ‘Karibu’, ‘Log out’, ‘Tubisubiremo’, ‘Impano’, ‘It’s Love’ yakoranye na Uncle Austin na ‘Love You’ yahuriyemo na Harmonize ndetse na ‘Its Love’ aheruka guhuriramo na Uncle Austin wamubereye ikiraro cyamugejeje mu muziki.