Igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu karere ka Masisi ahitwa muri Rubaya, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyahitanye ubuzima bw’abantu 14.
Ubuyobozi muri aka gace butangaza ko abandi bantu barenga 20 bakomerekeye muri icyo gitero cyagabwe n’abantu batari bamenyekana ku cyumweru tariki ya 7 Ukwakira 2018.
BBC iganira n’umudepite wo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Sebishyimbo Jean Bosco, yavuze ko uwaba yakoze ubu bwicanyi ataramenyekana.
Yagize ati “Agatsiko k’abantu karaje karasa ibisasu byinshi abaturage bari bari mu dusoko bahungira mu mazu yabo, abaturage bicwa nk’inyamaswa, ubwo twari turimo guhamba imirambo igera kuri 14 n’abandi 20 bakomeretse,…”.
Akomeza avuga ko hari ibintu bitatu barimo gukurikirana ngo harebwe icyaba cyakuruye ubu bwicanyi, icya mbere ni ikibazo cy’abaturage bafitanye amakimbirane y’ubutaka muri aka karere ka Masisi. Icya kabiri ngo ni icy’Aborozi, Gatatu ngo akaba ari ubwumvikane buke bumaze iminsi hagati ya sosiyeti icukura ibirombe by’amabuye y’agaciro ahitwa Rubaya na ba nyiri imirima.
Ati “Ibyo bintu byose nibyo turimo gukurikirana ngo tumenye ngo ese ubwo bwumvikane buke nibwo bwaba bwakuruye ubu bwicanyi ndengakamere?
Akomeza avuga ko inzego z’umutekano zagerageje gufata abacyekwaho kuba inyuma y’ubu bwicanyi, ndetse ko aribwo bwa mbere babonye ubwicanyi nk’uyu muri aka gace agereranya nk’ubumaze iminsi bukorwa muri Beni.
niyogihozo
Afurika warakubititse! m