Perezida Paul Kagame yahaye impanuro abayobozi bose abasaba kwirinda guhuzagurika mu kazi, ahubwo bakarangwa n’igenamigambi riboneye mu mikorere yabo.
Imbere y’imbaga y’abitabiriye Inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, ku wa 8 Nyakanga 2018, Umukuru w’Igihugu yikije cyane ku kintu cyo kugira igenamigambi mbere y’ibindi byose.
Yagize ati “Mbere y’uko usohoka mu rugo rwawe, mu nzu ujya hanze mu gitondo bukeye wanazindutse, mbere y’uko usohoka ntunabanza ngo utekereza ngo ngiye hanze gukora iki? Niba ugiye ku kazi, niba ugiye gusura umuntu, n’iyo waba ugiye gukora ubusa, ugomba kuba wabitekereje.”
Yavuze ko abatabigenza gutyo ari bo bahora bahuzagurika kandi kugira igenamigambi bisaba gusa gufata umwanya n’iyo waba ari muto, ugatekekereza ku byo ugiye gukora.
By’umwihariko ku bayobozi bari bateraniye aho, yavuze ko bafite inshingano nyinshi ku baturage bahagarariye. Perezida Kagame yababwiye ko mu gutekereza ibyo bagiye gukora bagomba kwitsa ku ngaruka byagira ku muturage.
Yagize ati “Ntabwo uvuga ngo njye natekereje icyo ngiye gukora ngiye kugikora, ugomba no gutekereza ko hari n’undi mukorana, mwuzuzanya, hari undi iyo atakoze icyo yagombaga gukora, wowe icyo ugiye gukora wenda ntikiribugere aho washakaga kugera.”
By’umwihariko yanabwiye abashyizwe ku rutonde rw’abakandida bazahagararira FPR Inkotanyi ko nibinjira mu Nteko batazagenda bagiye gusimbura gusa abatasubijwemo, ngo bakore nk’uko abandi bakoraga, ahubwo bagomba kugira akarusho.