Umuhanzi, umwanditsi , umunyamakuru ndetse akaba n’umuramyi Migambi Gilbert uzwi nka Migambi Nyawe kuri ubu urimo kubarizwa mu gihugu cya Ukraine arakataje mu bikorwa by’umuziki, aho kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye ya mbere kuva ageze muri icyo gihugu amazemo amezi atandatu.
Mu kiganiro na RUSHYASHYA NEWS, uyu muhanzi Migambi washyize hanze indirimbo yise Wirira izaba iri ku muzingo (Album) we wa mbere yavuze ko iyi ndirimbo yayihimbye mu rwego rwo guhumuriza intama za Kirisito.
Yagize ati “Iyi ndirimbo n’igihangano cya mwuka wera, ubutumwa natambukije muri ino ndirimbo ni ubwo guhumuriza intama za Yesu Kristo zarushye ziruhijwe n’imibabaro y’ino Isi ndetse kubw’imyaka myinshi abana b’Imana bamaze mu buretwa n’ingoyi ya Satani”. me
Yakomeje agira ati “Mbazaniye ubutumwa bw’ihumure ngo wirira, birira be guhogora kuko Uwiteka ntiyabibagiwe, aje gutabara abe Intore ze zimutakira amanywa n’ijoro”.
Avuga kandi ko iyi ndirimbo yayanditse agendeye ku ijambo riri muri Bibiliya muri Zaburi 86:1-8.
Avuga ku butumwa buri muri iyo ndirimbo, umuhanzi Migambi yagize ativ”ni ubutumwa bw’ihumure buhumuriza itorero n’abera ko igihe cyo gutabarwa gisohoye, Uwiteka Imana ya Aburahamu, Isaka na Yakobo Imana yanjye muri Yesu Kristo umwana wayo niho dusanirwa imitima”.
Migambi Gilbert wamenyekanye nka Migambi Nyawe yasoje avuga ko yagiye muri iki gihugu kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza aho ateganya gutangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Uyu muhanzi akiri mu Rwanda yabaye umwe mu batunganya indirimbo mu buryo bw’Amajwi dore ko yabitangiye muri 2013, yanabaye kandi umunyamakuru kuri Radio1 ndetse no kuri Magic FM.
Umva hano indirimbo Wirira ya Migambi Nyawe: