• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe

Kongera serivisi bahabwa no gukuba kabiri imiti: Impamvu imisanzu ya Mituweli yongerewe

RUSHYASHYA 24 Feb 2026 Amakuru, Mu Rwanda, UBUZIMA

Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB, byasobanuye ko kuzamura imisanzu ya Mituweli byaturutse kuri serivisi nyinshi z’ubuvuzi zongerewe kuri ubu bwisungane ndetse no kuba imiti yatangwaga igiye kwikuba hafi kabiri.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ubwo mu Kagari ka Rusera mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza hizihirizwaga imyaka 25 y’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda no gutangiza amavugurura yo gushyigikira serivisi za Mituweli.

Mituweli ni imwe muri gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda hashingiwe ku ihame rya magirirane.

Ni gahunda igaragaza icyerekezo cy’Igihugu cyita ku buzima bw’umuturage no kumushyira ku isonga.

Iyi gahunda yatangiye buri muturage asabwa gutanga 1000 Frw, mu 2011 aza kuzamurwa ashyirwa ku 3000 Frw ariko inkuru igezweho ni uko yongeye kuzamurwa aho abishyurirwa na Leta 100% izajya ibishyurira 4000 Frw, abo ku rwego rwa kabiri bazajya bishyura 3000 Frw Leta ibatangire 1000 Frw.

Umuturage wo ku rwego rwa gatatu azajya yiyishyurira 5000 Frw, ku rwego rwa kane umuturage yishyure 8000 Frw naho urwego rwa gatanu umuntu umwe azajya yishyura ibihumbi 20 Frw.

RSSB igaragaza ko abaturage benshi bagera kuri 90% bazajya bishyura hagati 4000 Frw kugeza ku 8000 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yasobanuye ko ubusanzwe amafaranga abaturage batangaga yagiraga uruhare rwa 67% mu kwivuza ariko kubera ikiguzi cy’ubuvuzi rwagiye rugabanuka kuri ubu rukaba rwari rugeze kuri 34%.

Yavuze ko mu myaka icumi ishize amafaranga yakoreshejwe muri Mituweli yikubye inshuro ebyiri zirenga ava kuri miliyari 39 Frw mu 2015/2016 agera kuri miliyari 98 Frw mu mwaka wa 2024/2025.

Ibi byatewe ahanini n’ikiguzi cy’ubuvuzi ndetse na serivisi zihenze zongerewe mu zishingirwa na mituweli.

Muri izo serivisi ziyongereye kuri Mituweli hari nk’indwara zimaze imyaka ibiri zishyurirwa abaturage nko kuvura kanseri, kuvura impyiko, gusimbuza ingingo, kubaga amagufwa n’umugongo, gutanga ibikoresho bifasha abafite ubumuga bw’ingingo nk’ubumuga bwo kumva ndetse n’uburwayi bw’amaso.

Rugemanshuro ati “Nubwo serivisi zongerewe, umusanzu w’umunyamuryango ntabwo wigeze wiyongera kuva mu 2011, abenshi mu banyamuryango bishyura 3000 Frw ku muntu umwe ku mwaka. Leta yakomeje gushaka andi masoko y’amafaranga kugira ngo irengere abaturage, urugero nko mu mwaka ushize Mituweli yakoresheje miliyari 98 Frw ariko abanyamuryango batanze miliyari 31 Frw bingana na 34% by’amafaranga yose yinjiye muri iyi gahunda.’’

Rugemanshuro yavuze ko urwo ruhare ruke rw’umuturage rwatumye Leta ijya gushaka ahandi yakura ubwo bushobozi bushyirwa mu Kigega cya Mituweli harimo imisoro iva ku itumanaho, imisoro iva kuri peteroli ndetse n’ahandi.

Rugemanshuro yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n’ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by’amafaranga yose akenewe aho andi azakomeza gutangwa na Leta.

Yavuze ko Abanyarwanda benshi bagera nko kuri 70% batazarenza umusanzu 5000 Frw kuko sisiteme Imibereho yagaragaje ko ari cyo cyiciro babarizwamo, abazishyura agera ku bihumbi 20 Frw ni 8%.

Imiti itangirwa kuri Mituweli igiye kwikuba hafi kabiri

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko izamurwa ry’imisanzu ya Mituweli rijyana no kuzamura imiti abaturage bahabwa kuko izava ku miti 845 igere ku miti 1450.

Yagaragaje ko ugereranyije n’uburyo serivisi zitangwa na Mituweli zazamuwe cyane ubundi buri wese yari akwiye kwishyura hejuru y’ibihumbi 50 Frw ariko ko Leta izakomeza kunganira uru rwego ishyiramo amafaranga menshi.

Ati “Ubu ushobora kwivuza za ndwara zagutwara miliyoni 10 Frw cyangwa miliyoni 20 Frw ukazivurirwa kuri Mituweli, nk’umutima, impyiko kubagwa amagufwa zose wazivuza. Niba wishyuraga 3000 Frw urasabwa kwishyura 5000 Frw ku muntu uyafite.’’

Minisitiri Dr. Nsanzimana yavuze ko abantu barwaye kanseri bagiye kujya bavurirwa kuri Mituweli yaba kubapima, guca mu byuma, imiti n’ibindi nkenerwa byose.

Yagaragaje ko kuyungurura impyiko bitarenzaga inshuro umunani kuri Mituweli ariko ko ubu bizajya bikorwa igihe cyose.

Ati “Urwaye umutima ubundi kumubaga ntibijya munsi ya miliyoni 10 Frw igiciro gito, ubu rero bizajya bikorwa kuri Mituweli wowe wishyure bya 4000 Frw, 5000 Frw n’andi yose, ayo mafaranga yose rero tuzakusanya azaba agize 40% by’amafaranga akenewe mu Kigo cya Mituweli andi asigaye Leta izakomeza kuyashaka.’’

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko nyuma yo kuzamura umusanzu wa Mituweli Leta yanafashe icyemezo cyo kujya yishyura mbere ibigo nderabuzima amafaranga yo kugura imiti kugira ngo bayigure abaturage bajye bayihasanga.

Yavuze ko iyi gahunda na yo igamije guca ikibazo cy’ibura ry’imiti ryagaragaraga ku bigo nderabuzima n’ibitaro kubera gutinda kwishyurwa na RSSB.
Imbamutima z’abaturage

Liziki Anitha utuye mu Mudugudu wa Rutagara mu Kagari ka Cyabajwa mu Murenge wa Kabarondo, yavuze ko afite umugabo ukora akazi k’ubukarani, na we akaba asanzwe afurira abantu akanabakorera amasuku mu Isantere ya Kabarondo.

Yavuze ko yasanze azajya yishyura ibihumbi 20 Frw kongeraho umugabo we n’abana babiri bikaba ibihumbi 80 Frw.

Ati “Kuva ku 3000 Frw usanzwe ukodesha ukishyura ibihumbi 80 Frw ni ibintu bigoye cyane, mudukorere ubuvugizi bongere babisubiremo neza hatagira abarengana.’’

Niyonsaba Celestin w’imyaka 75 we yavuze ko Mituweli ari nziza cyane kuko mu 2018 yarwaye mu nda bituma ajya kubagirwa mu bitaro bya CHUK bamuca miliyoni 3 Frw ariko kuko yari afite Mituweli bituma yishyura ibihumbi 52 Frw.

Ati “Rero kuva icyo gihe Mituweli ntabwo njya ntinda kuyishyura kuko yangiriye akamaro, nasanze nzishyura 4000 Frw ariko nta kibazo bitewe n’akamaro yangiriye, nari kugurisha inzu cyangwa umurima ariko nagurishije agahene ndavurwa ndakira, mituweli irakabaho.’’

Barakagwira Josephine utuye mu Kagari ka Rusera we yavuze ko ibiciro bishya bya Mituweli yabyakiriye neza bitewe n’uburyo yatanze 3000 Frw akavurirwa kuri Mituweli, akadodwa umura mu gihe iyo atayigira byari kumutwara arenga miliyoni.

Ati “Ni uko turi abakene ariko ubundi bavuze ibihumbi 50 Frw umuntu ayafite yanayatanga kuko Mituweli idufitiye akamaro.’’

Kuri ubu ibi biciro bishya abaturage basabwe gutangira kubyishyura kugira ngo tariki ya 1 Nyakanga 2026 bazatangire kuvurwa nta zindi nzitizi.

 

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko nubwo umusanzu wa Mituweli wiyongereye n’ubundi amafaranga abaturage bazatanga azaba angana na 42% by’amafaranga yose akenewe

 

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yagaragaje ko imiti abaturage bahabwa izava kuri 845 igere ku miti 1450

 

 

Abaturage bamwe bishimiye ibyiciro bishya bya Mituweli bagaragaza ko bishimiye ko imiti yiyongereye

 

2026-02-24
RUSHYASHYA

IZINDI NKURU

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubwanditsi 13 Jan 2016
Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Judi Rever yaba yabaye umuvugizi mushya w’ishyirahamwe Igicumbi?

Ubwanditsi 19 Mar 2024
Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Urubanza rw’abasirikari b’Abarundi bahunze umuriro wa M23 rugeze mu bujurire

Ubwanditsi 07 Nov 2024
Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Dore Tekinike Bamwe Muba Pasiteri Basigaye Bakoresha Kugirano Abakirisiu Babo Bature Amadorari Gusa

Ubwanditsi 24 Jun 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  yageze i Kinshasa aho  yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi
POLITIKI

Perezida Kagame yageze i Kinshasa aho yitabiriye umuhango w’ishyingurwa na Etienne Tshisekedi

Ubwanditsi 31 May 2019
James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida
POLITIKI

James Comey yunze mu ijwi ry’abavuga ko Trump adakwiye kuba perezida

Ubwanditsi 16 Apr 2018
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana
ITOHOZA

Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana

Ubwanditsi 24 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru