Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Louise Mushikwabo, yashimiye ikipe y’igihugu ya Sénégal yatsinze Pologne ibitego bibiri kuri kimwe, igakura umugabane w’Afurika mu isoni, dore ko ibindi bihugu byawuserukiye byabaye insina ngufi mu gikombe cy’Isi cya 2018.
Afurika yaserukiwe n’ibihugu bitanu mu Burusiya, bine birimo Maroc, Misiri, Nigeria na Tunisia byatsinzwe imikino ya mbere.
Kuri uyu wa Kabiri hari hatahiwe Sénégal yacakiranye na Pologne ya Robert Lewandowski.
Iyi kipe itozwa na Aliou Cissé yatangiye ikina neza nta gihunga iza kubona igitego ku munota wa 37 cyitsinzwe na myugariro wa Pologne, Thiago Cionek ku ishoti ryari ritewe na Idrissa Gana Gueye, ashatse gukiza izamu ahubwo awoherezamo.
Mu gice cya kabiri, umutoza Adam Nawalka wa Pologne yakoze impinduka, akomeza ubwugarizi bwari bwahuye n’akazi katoroshye yinjiza Jan Bednarek asimbuye Jakub Blaszczykowski, gusa ntibyabujije Abanya- Sénégal gukomeza gukina neza ndetse byaje no kuyihesha igitego cya kabiri ku munota wa 60 cya Mbaye Niang.
Umukino ugana ku musozo, Pologne yabashije kwishyuramo igitego kimwe cyatsinzwe na Grzegorz Krychowiak ku munota wa 86, igerageza gushaka n’ikindi cyari kuyihesha inota rimwe irakibura.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo Louise, abinyujije kuri Twitter yashimiye cyane Sénégal.
Yagize ati “Ndashimira abavandimwe bacu b’Abanya-Sénégal ku kwitwara neza mu gikombe cy’Isi cya 2018. Sénégal ihesheje ishema Afurika.”
Indi kipe yo muri Afurika ihanzwe amaso kuri uyu wa kabiri ni Misiri ikina n’u Burusiya, ikaba isabwa gutsinda bikunze bitaba ibyo igahita isezererwa muri iri rushanwa.
Mu wundi mukino wabaye, u Buyapani bwatunguye Colombia buyitsinda ibitego 2-1 bya Shinji Kagawa kuri penaliti na Yuya Osako mu gihe impozamarira ya Colombia yatsinzwe na Juan Quintero.