• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura bamennye inzu

Gasabo: Polisi yataye muri yombi agatsiko k’abajura bamennye inzu

Ubwanditsi 31 Mar 2017 Mu Rwanda

Kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo hafungiye abantu bane bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bujura ndetse n’ubujura nyir’izina aribo: Muhoza Evariste w’imyaka 29 y’amavuko ukurikiranyweho kwiba, hari kandi Ndaruhutse Jean Claude w’imyaka 35 na Mudahemuka Felicien w’imyaka 27 bafatanywe ibyibwe ndetse n’uwitwa Nyirasafari Marie Gisele w’imyaka 29 wari ubihishe wabibikijwe akanabiha ababijyanye kubigurisha.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, ngo aba bose bakurikiranyweho ubujura bw’ibyuma birimo ibyuma bifotora inyandiko(Printer na Scanner) , mudasobwa imwe nini ndetse na radiyo imwe, byibiwe mu nzu y’ uwitwa Turatsinze Samuel akoreramo iby’umuziki iherereye mu isanteri y’ubucuruzi ya Kabuga.

Bivugwa ko nyuma yo kubyiba mu ijoro ryo ku italiki ya 26 Werurwe, Muhoza yabibikije kwa Nyirasafari ariko uyu mugore nawe , ku bufatanye na Mudahemuka na Ndaruhutse , bakabihavana bagamije kubigurisha ari nabwo byafashwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu avuga ko nyuma yo kwakira ikirego, sitasiyo ya Kabuga yatangiye iperereza maze ku bufatanye n’abaturage , ibyibwe ibifatana Mudahemuka na Ndaruhutse babijyanye I Remera kubigurishirizayo ari nabo batanze amakuru yandi y’uko ubu bujura bwakozwe.

SP Hitayezu yavuze ko , abakekwa bafungiye kuri sitasiyo ya Kabuga mu gihe iperereza rikomeje ngo harebwe ko nta yandi mazu yaba yaribwe ndetse n’abandi baba bafatanya muri ibyo bikorwa.

SP Hitayezu kandi yashimiye abaturage bahaye Polisi amakuru kugira ngo aba bose bafatwe, anabasaba gukomeza kuyitungira agatoki buri wese ushaka guhungabanya umutekano wabo cyangwa gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Yakomeje asaba urubyiruko kwitabira kujya mu ishuri ndetse n’umurimo kubarirangije , bakumvira inama nziza ababyeyi n’ubuyobozi babagira, ndetse bagashaka ikindi bakora kidashyira ubuzima bwabo mu bibazo nk’ibyo bariya bishyizemo, aho bagiye gukurikiranwa n’inkiko.

-6208.jpg

Yashoje arusaba cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge, kuko ari byo nyirabayazana w’ibyaha n’andi makosa bagenda bakora byose bishobora gutuma bafatwa bagafungwa cyangwa bakajyanwa mu nkiko.

Aba nibaramuka bahamwe n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 302 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, aho ivuga ko umuntu wese ukoze ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshanu (5) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe.

RNP

2017-03-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Huye: Umwalimu wa Kaminuza yitabye Imana aguye mu cyobo cy’umusarane

Ubwanditsi 02 Jan 2018
Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali

Clément Kayishema yaguye muri Gereza muri Mali

Ubwanditsi 31 Oct 2016
Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Umuryango “IBUKA” uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi urasaba Kaminuza ya Cambridge kudaha urubuga Judi Rever ngo akomeze gupfobya iyo Jenoside.

Ubwanditsi 16 Apr 2021
Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Burundi yamaze gupanga intambara, ariko se iritegura kurwana nande ?

Ubwanditsi 15 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane
Amakuru

Kenya yatwaye igikombe cya Afurika cy’Abagore muri Volleyball, u Rwanda rusoza ku mwanya wa kane

Ubwanditsi 25 Aug 2023
Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ukuri ku nkuru y’igihuha ko ingabo z’u Rwanda zambutse muri Uganda

Ubwanditsi 21 Apr 2019
Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera
ITOHOZA

Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, tuzaba tugiye gutsura umubano- Minisitiri Sezibera

Ubwanditsi 21 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru