Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Richard Sezibera yavuze ko abarwanyi b’umutwe wa FDLR badashobora kuzana amahoro mu Burundi kuko ngo icyo bashoboye ari ukwica gusa.
Ibi Minisitiri Sezibera yabivuze mu gihe Rushyashya iheruka gutangaza ko Perezida w’Uburundi Nkurunziza yaba arindwa n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Minisitiri Sezibera yavuze ko abo barwanyi b’umutwe wa FDLR badashobora kurinda umuntu cyangwa igihugu ngo babishobore kuko icyo bashoboye ari ukwica nk’uko ngo bagiye babikora aho babaye hose haba mu Rwanda ndetse no muri DR Congo.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Mata 2019 ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru.
Yagize ati, “Ibyo by’I Burundi bireba Abarundi. Aba FDLR se barinda nde? Aho bagiye barica, igihugu cyabemereye ko bajyamo kigira umutekano mucye ibyo birazwi. Bavuye hano mu Rwanda bishe, bajya muri Kongo barica n’abo bafatanya nabo barabica.”
Yakomeje avuga ko icyo yemeza ari uko FDLR idashobora kuzana umutekano mu Burundi yaba ari ku bantu cyangwa ku gihugu. Ngo kuba aba barwanyi bari mu Burundi nibyo kubera ubufatanye iyi mitwe yitwara gisirikare igirana n’Uburundi n’ibindi bihubu birimo ibituranye n’u Rwanda
Ati, “Gusa ibyo ntacyo bizabagezaho kuko guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntibishoboka ababigerageza bose nibo bigiraho n’ingaruka.”
Muri iki Kiganiro kandi nibwo Dr Richard Sezibera ninaho yatangarije ko Nsabimana Callixte wiyita Sankara wari ufite gahunda yo guhungabanya umutekano yamaze gufatwa kandi ko mu gihe cya vuba azagezwa imbere y’ubutabera.
Aha Minisitiri Sezibera yavuze ko atari Sankara wenyine ahubwo ko n’abandi bose bafatanya bagomba kwitonda kuko bahagurukiwe kandi ko guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitapfa kubashobokera.