Ubwo habura iminsi 2 gusa kugira ngo irushanwa ryo kuzenguruka u Rwanda ku magare rizwi nka Tour du Rwanda ritangire, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Munyangaju Aurore Mimosa yashyikirije ibendera ikipe y’igihugu izahagarira u Rwanda muri iri rushanwa rizatangira kuri iki cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022.
Ni igikorwa cyabereye mu karere ka Musanze ko mu ntara y’Amajyaruguru aho aba bakinnyi bakoreye umwiherero bitegura iri siganwa, muri uyu muhango Minisitiri Aurore yari aherekejwe n’umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri Shema Maboko Didier, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda, Murenzi Abdallah ndetse n’abandi.
Ashyikiriza ibendera aba bakinnyi bazaba bari muri Team Rwanda, Minisitiri Aurore Mimosa yabasabye kuzahagararira neza igihugu muri Tour du Rwanda 2022, abasaba no kuzahesha ishema u Rwanda begukana iryo rushanwa mpuzamahanga, kuko nk’uko yabigarutseho Leta yabashakiye ibikenewe byose, uruhare rusigaye rukaba ari urwabo.
Usibye kuba yabageneye ubu butumwa, ikipe y’igihugu yagenewe kandi amagare mashya bazakoresha muri iri siganwa, ni amagare mashya yasohotse mu mwaka wa 2021 azwi nka Pinarello Dogma F8 asanzwe ava mu Bubiligi.
Tour du Rwanda 2022 izaba irimo amakipe abiri ahagarariye u Rwanda, ayobowe n’ikipe y’igihugu ndetse na Benediction Club Ignite.
Muri iri rushanwa, ikipe y’igihugu y’u Rwanda izaba igizwe na Hakizimana Seth, Uwihiriwe Renus , Muhoza Eric, Niyonkuru Samuel na Iradukunda Emmanuel .
Ku ruhande rwa Benediction Club yo igizwe na Nsengimana Jean Bosco, Byukusenge Patrick, Manizabayo Eric, Rugamba Janvier na Kervade Stevan ukomoka mu gihugu cy’u Bufaransa.