Amateka y’u Rwanda yerekana ko kuva Abakoloni bagera mu Rwanda , abanyarwanda batangiye kubaho mu rwangano rushingiye k’umoko nyuma y’aho abakoloni bazaniye sisiteme y’imiyoborere ya mbatanye mbategeke(Divide and Rule),aho abo mubwoko bw’abahutu bigishijwe ko umwanzi wabo ukomeye ari umututsi.
Na nyuma y’aho u Rwanda ruboneye ubwigenge,ironda koko ryakomeje,abatutsi barameneshwa bikomeye ndetse bigeraho aho bakorerwa Jenoside mu 1994.
Kuri Leta y’u Rwanda isaba abanyarwanda byumwihariko abayobozi nubwo amateka y’u Rwanda ari mabi agomba kuvugwa uko ari birinda kuyagoreka .
Kugeza ubu hari bamwe mubanyarwanda ndetse banabaye muri Leta yateguye ikanakora Jenoside ,bafatwa nk’intangarugero mu kuvuga amateka y’u Rwanda uko ari ndetse n’ayabaranze ubwabo mbere no mugihe cya Jenoside nta kuyagoreka.
Abaza ku isonga ni Minisitiri w’intebe Anastaze Murekezi ndetse na Rucagu Boniface, Chairman w’itorero ry’igihugu.
Ubusanzwe Minisitiri w’intebe Murekezi avuga ko uvuka mu Karere ka Nyaruguru, mu buhamya bwe avuga ko yakuze abwirwa ko igisekuru cye gikomoka mu Mutara w’ I Ndorwa .
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi
Mu buhamya aherutse gutanga imbere y’abandi bayobozi bakuru b’igihugu mu biganiro ku kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi ,Minisitiri w’intebe yavuze ko yakuze abwirwa ko se wa Sekuru yaje kugirwa umuhutu nyamara yari umututsi kubera ko nyina yigeze guhakwa mu bahutu ahita ahabwa ubwoko bw’abahutu, bituma igisekuru cyose gikura kitwa abahutu.
Ati :”Ubundi sogokuru atarapfa ndetse na Data ajya abimbwira, ngo ubundi dukomoka mu Mutara w’i Ndorwa, noneho nyina wa se wa Sogokuru Nyiramasugi yaje gutana n’umugabo we bashwanye aza kuva ahitwa i Gihindamuyaga, mu Karere ka Huye bari batuye ajya i Nyaruguru ahakwa k’umutware w’umuhutu wari uhari ariko akaba yari ahetse umwana w’umuhungu w’uruhinja witwaga Habiyambere ari we se wa Sogokuru, uwo mwana akurira aho n’ubwoko bwe buhita buhinduka ubuhutu gutyo kuko nyina yari yahatswe muri abo bahutu.”
Minisitiri w’intebe avuga ko guhera ubwo ari bwo bahise baba abahutu ndetse byandikwa mu ibuku ndetse n’aho amarangamuntu aziye bakajya bandikamo Hutu ari na byo byamukijije mu gihe cya Jenoside.
Mu myaka ya za 1991, ni bwo Murekezi yafashe icyemezo cyo kujya muri politike y’amashyaka, ari bwo yajyaga mu ishyaka PSD, aho avuga ko bafatanyije n’andi mashyaka nka PL na MDR batangiye gutegura umugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Habyarimana no guhirika uwari Minisitiri w’intebe Nsanzimana.
“Si ukubeshya iyi Primature mubona ifite amateka Atari meza, niho hari ibiro by’ishyaka rya MRND, hari hatinyitse na Habyarimana yari ahafite ibiro, tujya kuhatinyuka, amashyaka ataravugaga rumwe na MRND twakoze urugendo rwo kuza gukuraho Minisitiri w’intebe Nsanzimana kugira ngo ibintu bihinduke. Ni bwo bwa mbere nari mbonye ikintu numvaga kidashoboka mu Rwanda, ariko kubera igitutu cy’amashyaka menshi no kuba FPR yari yatangiye urugamba rwo kubohora igihugu twaratinyutse ariko twari tuzi ko dushobora no gushira.”
Mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2013,ubwo mu gihugu hari hamaze igihe gito hatangijwe gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, Minisitiri Murekezi Anastase yafashe akanya ko gusaba imbabazi.
Minisitiri w’intebe Murekezi Anastase,icyo gihe wari Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo yasabye imbabazi ashingiye ku kuba nk’umunyarwanda uzi aho igihugu cyavuye n’aho cyerekeza, ashingiye kandi ku mateka mabi yabaye mu Rwanda no ku ibaruwa yandikiye Leta y’u Rwanda mu 1973, afatanyije n’abanyeshuri biganaga basaba ko umubare w’Abatutsi wagabanuka mu mashuri, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Murekezi Anastase yisunze umutimanama we asaba imbabazi Abanyarwanda.
Mu ijambo rye ryafashe akanya mu gusaba imbabazi Abanyarwanda ku byo yaba yarakoze mbere ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, dore ko yagaragaje nka kimwe mu byo ashingiraho nk’aho mu mwaka wa 1973, nk’abanyeshuri b’Abanyarwanda bakomoka mu bwoko bw’Abahutu icyo gihe bigiraga mu gihugu cy’u Bubiligi, bihuje bandikira Leta y’u Rwanda ibaruwa isaba kugabanya umubare w’Abatutsi mu mashuri no mu bucuruzi, kubera ko babonaga urimo kwiyongera.
Nk’umunyarwanda wiyumvamo ubunyarwanda yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda imbabazi, kuko ibyo nanditse nabyanditse ndi umuntu mukuru uzi ubwenge kuko nari mfite imyaka 21 y’amavuko.”
Uku gusaba imbabazi kwa Minisitiri w’intebe Murekezi kwamugaragaje nk’umuntu w’inyangamugayo ubabajwe n’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo kandi wifuza ejo hazaza heza h’iki gihugu.
Ubusanzwe Murekezi Anastase ni Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2014, uyu akaba ari umwe mu myanya itanu y’ikirenga mu gihugu.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi wa Guverinoma, akaba yaragiye ashingwa imirimo itandukanye irimo Minisiteri y’abakozi ba Leta n’indi.
Minisitiri w’Intebe Murekezi avuga ko kubera Imana igira imbabazi no kubera ubushishozi bwa Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yamugiriye icyizere amuha imirimo ikomeye yo gufatanya n’abandi mu kuyobora abanyarwanda mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Undi muntu ufatwa nk’inyangamugayo yiyemeje kuvuga amateka y’u Rwanda uko ari nta kuyagoreka ,ni Rucagu Boniface ,umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu kuri iyi Leta y’ubumwe,ariko akaba yaranakoze imirimo itandukanye kandi ikomeye muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi.
Rucagu Boniface yabonye izuba kuwa 1 Ukuboza 1946 mu cyahoze ari sheferi (chefferie) ya Kibare, nyuma haje kuba muri Komini ya Nyamugali, ubu ni mu Karere ka Burera.
Boniface Rucagu
Amashuri abanza yayigiye mu giturage yavukiyemo, ayisumbuye ayatangirira i Musanze, ayasoreza muri Institut Marie Beatrice i Byumba. Ayo mashuri yombi ni ay’abafurere. Uyu Mutahira mukuru w’Intore nta mashuri ya Kaminuza yize.
Rucagu Boniface wakoze imirimo itandukanye ya Leta k’ubutegetsi bwa Kayibanda na Habyalimana ahakana yivuye inyuma ko yagize uruhare mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwabaye mu Rwanda, burimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo Ingabo za RPA zatangizaga urugamba rwo kubohora u Rwanda, Rucagu na Leta ya Habyarimana ngo bakubiswe inshuro bakwirwa imishwaro, nk’uko akomeza abisobanura.
“…tariki 4 Nyakanga 1994 turatsindwa, nsindwana na leta narimo, mpirimana na yo, dutsindwa kubera kutagira indangagaciro. Ngira ikibazo nti ‘ese uzabona Rucagu wo muri MRND ntazampitana?’ Nti ‘ese aba bafashe igihugu ntibazanshishamo cartouche (isasu)?’
Bene wacu na bo ntibyari byoroshye guhungana na bo, cyane ko bari barigeze kunyandikaho ibihimbano ngo ‘Rucagu ashaka kugarura Abanyiginya (Abatutsi).”
Muri uko gukwirwa imishwaro Rucagu yahungiye i Cyangugu “ngezeyo nandikira Leta y’ubumwe yari imaze kujyaho nti ‘Rucagu wo muri MRND ntabwo nahunze igihugu, ndi i Cyangugu, bazakurikirane nibasanga narakoze jenoside bazankurikirane, nibasanga ntarayikoze mbe mu gihugu mfatanye n’abandi kucyubaka.”
Rucagu ahakana yivuye inyuma ko yagize uruhare mu bwicanyi ubwo ari bwo bwose bwabaye mu Rwanda, burimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu kunyomoza abo yita ‘abanzi’ bamuvugaho kwijandika mu bwicanyi, ashimangira ko yahanawe igihembo cy’umurinzi w’igihango nyuma yo kwemezwa n’abaturage nk’umuntu w’indakemwa mu mico no mu myifatire wagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda.
Nyuma yo kwandikira Inkotanyi azibwira ko nta ruhare yagize muri Jenoside, ibi ni byo byakurikiyeho, nk’uko abyivugira: “Zaraje ziransingira, ziramfata, zimfata mu cyubahiro, nzi ngo ziranyica, mbona burakeye, bwacya nti ‘baranyica bugorobye’ ariko buracya, burongera buracya, n’ejo buracya.”
Rucagu Boniface ashimira imana ku kuba ataragize uruhare muri Jenoside kandi arashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda byumwihariko RPF Inkotanyi,kukuba barashishoje ntibamushyireho ibyaha bya Jenoside.
Buri gihe iyo u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe abatutsi,Rucagu Boniface akunze kumvikana mu itangazamakuru avuga ko buri gihe aterwa ipfunwe no kuba Leta yarafitemo umwanya w’ubuyobozi yarakoze amahano ya Jenoside ikica abo yarishinzwe kurinda.
Rucagu Boniface avuga ko iyo ari kuvuga ijambo agera hagati akumva agize ipfunwe cyane nk’iyo ngo yibutse ko hari abantu bavuga ko Leta yarifitemo umwanya w’ubuyobozi ariyo yakoze Jenoside.
Mu kiganiro cyo ku tariki ya 8 Mata 2016,yagiranye na Radio Amazing Grace,Bwana Rucagu Boniface yumvikanye avuga ko kenshi ko aterwa ifunwe no kuba Leta yarimo nk’umuyobozi yakoze Jenoside.
Rucagu yagize ati “Nabivuze kenshi na n’ubu ndacyabivuga,numva mfite ipfunwe,numva mfite ipfunwe,kubona Leta narimo yarakoze amahano ya Jenoside ,ikica abana bayo ,ikica abo yakagombye kurengera,kuko Leta niyo irengera abaturage,ufite uburenganzira n’ububasha bwo gukiza abawe,akaba ariwe ubica,numva bintera ipfunwe, niyo mvuze ijambo ,ndarivuga ariko nagera hagati nkumva ipfunwe,nkumva abantu bari bumbaze bati iyo si Leta wakoragamo,nkumva mfite ipfunwe rwose”.
Rucagu avuga ko agira irindi pfunwe ry’uko abahutu avukamo bamwe muribo aribo bakoze amahano ya Jenoside. Ati “ Nkagira irindi pfunwe ry’uko abahutu navutsemo bamwe aribo bakoze ibara,bakoreshejwe bakora amahano ya Jenoside.Nabyo iyo bavuze ngo abahutu bakoze Jenoside bica abatutsi barabarimbura(…) bakambwira ngo nanjye mvuka mu bahutu,nabyo ngira ipfunwe nagirango mbwire abanyarwanda bose ko ngira ipfunwe ahubwo bambwire umuti wavura ipfunwe”.
Mu kunyomoza abo yita ‘abanzi’ bamuvugaho kwijandika mu bwicanyi, Rucagu ashimangira ko yahanawe igihembo cy’umurinzi w’igihango nyuma yo kwemezwa n’abaturage nk’umuntu w’indakemwa mu mico no mu myifatire wagize uruhare rukomeye mu kunga Abanyarwanda.
Kuri ubu u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mu kubaka iterambere n’ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko abayobozi bavuga ko ngo amateka rwanyuzemo yateye abantu ibikomere ndetse n’ubu bikaba bigihari.
Gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ngo yaje igamije kuganira kuri ayo mateka no kumva ko Abanyarwanda basangiye igihugu bakaba bagomba gufatanya kucyubaka nyuma yo kwakira amateka yacyo.
Source: Kalisimbi.rw