• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange

Editorial 22 Jan 2018 Mu Rwanda

Kuri uyu wa 21 Mutarama 2018,  Minisitiri w’ubuzima Dr  Diane  Gashumba yatangije umwiherero w’umunsi umwe w’ abapolisi bagera kuri 70 bakora umwuga w’ubuganga,uyu mwiherero ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Ubwo yatangizaga uyu mwiherero,Minisitiri Gashumba yabashimiye umurava ubaranga mu kazi,abasaba kugira uruhare rukomeye mu mikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centers.

Uretse Minisitiri w’ubuzima watangije uyu mwiherero nk’umushyitsi mukuru, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana nawe yari ahari.
Mu ijambo rya Minisitiri Gashumba, yibukije aba bapolisi ko ubuzima ari ikintu gikomeye mu mutekano n’iterambere ry’igihugu, abasaba  kujya bihutira kugera ku murwayi ataratakaza ubuzima.
Minisitiri Dr Gashumba yagize ati:”Ubuzima ni ingenzi mu mutekano n’iterambere, gutinda kugera ku murwayi bishobora gutuma abura ubuzima, bikanakwirakwiza indwara zishobora kwandura”.
Yabasabye buri gihe kurangwa n’ikinyabupfura no kuba intangarugero mu gutanga serivisi. Yanabasabye  ko serivisi zitangirwa mu bigo bya Isange One Stop Center bazigira izabo, bakanakurikirana bya hafi imikorere n’imicungire yazo.
Ibigo bya Isange One Stop Centers ubusanzwe bitanga ubufasha ku bantu  bahuye n’ihohoterwa.Uretse ubuvuzi busanzwe bahabwa ku buntu, abagize ihungabana banahabwa ubufasha butuma bongera kugira icyizere bakava mu bwigunge.
Kuri ubu mu gihugu hose harabarirwa ibigo bya Isange One Stop Centers bigera kuri 44, Minisiteri y’ubuzima ikaba ari umwe mu bafatanyabikorwa mu mikorere yabyo.
Minisitiri Gashumba yijeje Polisi y’u Rwanda ubufatanye buhoraho mu guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda.
Yagize ati” Minisiteri izakomeza gukorana bya hafi na Polisi y’u Rwanda mu gushyira ingufu   mu cyateza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abanyarwanda.” Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K.Gasana  yasabye aba baganga guhuza umurimo bakora w’ubuganga n’intego zabo nk’abapolisi, bakumva kandi bakanakora neza inshingano zabo.
Yabasabye kurangwa n’amahame y’umwuga wabo w’ubuganga ndetse abasaba guhora barangwa no kugirirwa icyizere, ndetse no kugira ibanga ry’umwuga wabo.
Uyu mwiherero w’umunsi umwe ukaba wibanze ku kurebera hamwe uko hakemurwa n’uko hakwirindwa ibibazo bikunze kujya bigaragara mu buvuzi, nk’isuku nke, indwara zitandura ndetse n’izandurira mu mibonano mpuzabitsina .
Banaganiriye kandi ku butabazi bw’ibanze, uruhare rwabo mu kwirinda no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha ndetse hanarebwa n’ibyo Polisi y’u Rwanda iteganya gukora mu minsi iri imbere mu rwego rw’ubuvuzi.
Ubusanzwe abapolisi bakora umwuga w’ubugaga ni bamwe mu bapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga kimwe n’abandi bapolisi.

2018-01-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Abatwara ibinyabiziga bijya mu bikorwa byo kwiyamamaza baributswa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Editorial 23 Jul 2017
Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri  zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Perezida Kagame yahaye impanuro Abaminisitiri zizabafasha kwihutisha amavugururwa mu iterambere Abanyarwanda bakeneye

Editorial 13 Sep 2017
Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Inzego z’ubutabera z’Amerika zohereje mu Rwanda Interahamwe ruharwa Oswald Rurangwa

Editorial 07 Oct 2021
Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Kiyovu SC yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana ndetse n’abakinnyi 15 biganjemo abasozaga amasezerano

Editorial 24 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta
INKURU NYAMUKURU

Ibivugwa ko u Rwanda rugiye kwikebera igice cya DR Congo nta shingiro bifite – Minisitiri Biruta

Editorial 08 Jan 2020
Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?
SHOWBIZ

Diamond na Tunda baba barateguye kuzahurira mu Rwanda?

Editorial 23 Jan 2018
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

Editorial 26 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru