Mu ibaruwa ifunguye yandikiwe Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, Moïse Katumbi Chapwe, wahoze ari Guverineri wa Katanga akaba n’umuyobozi w’ishyaka Ensemble pour la République, yamaganye byimazeyo umushinga wa guverinoma uteganya gutera inkunga amakipe y’umupira w’amaguru yo ku mugabane w’u Burayi ku mafaranga angana na miliyoni 43 z’amadolari y’Amerika.
Katumbi yavuze ko iki cyemezo atari ngombwa, ashimangira ko kigayitse ku rwego rw’igihugu cyane cyane mu gihe Congo iri mu bihe bikomeye by’ubukene, inzara, umutekano muke n’ubucyene bukabije mu nzego zose z’imibereho y’abaturage.
Mu ibaruwa ye, Katumbi yagaragaje ko gushora akayabo mu makipe y’i Burayi ari ugutoneka abaturage ba Congo bashonje, babayeho mu buzima bubi, badafite amahirwe yo kwivuza cyangwa kwiga.
Yatangiye agira ati “Mu gihe Abanye-Congo barenga miliyoni 7 bavuye mu ngo zabo, bacumbitse mu nkambi zidasukuye zatawe na Leta, miliyoni 25 bakaba bashonje, itangazwa ry’uyu mushinga rimeze nk’ubushotoranyi.”
“Muri izi nkambi, imiryango yose ibaho nta mazi, nta buvuzi, nta burezi, baba mu mahema yacitse. Muri RDC, igikenewe ni ubutabazi, si ukwamamaza.”
Yibukije ko 65% by’Abanye-Congo babaho ku mafaranga atarenze $2 ku munsi, kandi ko serivisi z’ibanze nka za Farumasi, amashuri n’imihanda biri mu icika rikomeye.
Katumbi ati “baratanga amamiliyoni ngo ajye gutera inkunga amakipe yo hanze, ariko ibitaro nta matela bifite, imihanda yarangiritse, abana baricwa n’inzara,”
Katumbi yagaragaje ko iki cyemezo ari ikimenyetso cy’ubuyobozi bunaniwe, burangwa no kwishakira amashyi n’isura yo hanze aho guha agaciro ibibazo bifatika byugarije abaturage.
Yavuze ko ari politiki ishingiye ku kwamamara, aho kugira gahunda zishingiye ku mibereho y’umuturage.
Ati“Ubuyobozi si ugukora ubukangurambaga bwo kwiyamamaza, ahubwo ni ugukiza abantu indwara, kububakira amashuri no kubaha ubuzima bufite agaciro”.
Yasoje asaba Perezida Tshisekedi kwisubiraho akareka gusesagura, ashimangira ko Congo idakeneye kwamamariza izina ryayo hanze y’igihugu.
Avuga kandi ko Congo ikeneye ibisubizo bifatika, imiyoborere inoze, ubutabera n’imikoreshereze iboneye y’umutungo w’igihugu.
“Buri faranga ritangwa hanze, ni ifunguro ry’umwana ubabaye, ni umuhanda utasanwe, ni umurwayi udahawe imiti”.,
“Mu bwenge no mu bushishozi, hitamo abaturage.”
Iyi baruwa ya Katumbi ikomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga no mu itangazamakuru bitandukanye yakiriwe n’abatari bake bashimira Katumbi.
Bamwe bakomoza kandi ku micungire y’ingengo y’imari idahwitse ku ngoma ya Tchisekedi, bavuga ko umwanya ubuyobozi buha abaturage n’icyerekezo igihugu kirimo mu gihe cy’ihungabana ry’ubuzima n’imibereho rusange bidakwiriye.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, RDC yagiranye amasezerano na AC Milan yo mu Butaliyani, AS Monaco yo mu Bufaransa na FC Barcelone yo muri Espagne, kugira ngo aya makipe azayamamarize ubukerarugendo.