Nyuma yo gusura u Rwanda, by’umwihariko akanasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali aho yamaze amasaha asaga atandatu, Morgan Freeman umunyamerika w’icyamamare muri cinema i Hollywood asanga abanyarwanda bafite isomo rikomeye abatuye isi babigiraho kugirango haboneke amahoro arambye.
Morgan Freeman yageze mu rw’imisozi igihumbi ku wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 11 Gicurasi 2017 mu buryo bwasaga nk’ibanga kuko bitari byatangajwe.
Uyu musaza ukabakaba imyaka 80 y’amavuko yaje ari kumwe n’itsinda ry’abantu bane. Ati ” Turi hano, twaje nk’itsinda ry’abakora filimi, kugirango tuvuge kuri Jenoside, ariko kandi nanone twaje kubigiraho ubwiyunge kandi ibyo twize byatumye duterwa ishema no kubamenya, icya kabiri ni uko bitanga icyizere ku hazaza ha muntu kuko ibyo mwabashije kugeraho nk’umusaruro nyuma ya Jenoside, ubwiyunge mwagezeho bituma twumva ko amahoro ashoboka “.
Ubu ni ubutumwa Morgan Freeman yatanze ubwo yari yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku gisozi kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017.
Reba Video
Uretse gusura uru rwibutso, Morgan Freeman hamwe n’itsinda rye banasuye parike y’Ibirunga basura imiryango itandukanye y’ingagi ziherereye muri iyi parike.
Morgan Freeman yanasuye ingagi zo mu birunga muri parike y’Ibirunga.
Tubibutse ko uyu mugabo ari umwe mu birangirire muri cinema ya Hollywood bakiriho, akaba yarakunzwe cyane mu mafilimi atandukanye arimo The Sum of All Fears, Deep Impact, Glory, the Dark Knight n’izindi zitandukanye zirimo izo aheruka gukina vuba nka Lucy na The Lego Movie zasohotse mu mwaka wa 2014 na London Has Fallen yasohotse mu 2016. Morgan Freeman kandi yagiye yegukana ibihembo byo ku rwego rwo hejuru muri cinema nka Golden Globe Award, Academy Award n’ibindi.