• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame mu gihe cyo kwibuka

Ubwanditsi 07 Apr 2018 POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yasabye abanyarwanda ko mu gihe hibukwa ku nshuro ya 24 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakwiye kurangwa n’umutima wo gufasha abayirokotse hanongerwa imbaraga mu byatuma u Rwanda ruba igihugu cyiza.

Tariki ya 7 Mata buri mwaka ni Umunsi Mpuzamahanga Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Mu butumwa Madamu Jeannette Kagame yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yasabye abanyarwanda gukoresha ibi bihe bafata mu mugongo abarokotse Jenoside.

Yagize ati “Uyu munsi turazirikana imyaka 24 ishize habaye amahano ndengakamere, akababaro n’igihombo gikomeye igihugu cyacu cyaciyemo. Uyu munsi, turibuka abacu twabuze kubera ibikorwa bitari ibya kimuntu, duharanira kwifatanya n’abarokotse tunongera umuhate mu kubaka ahazaza heza igihugu cyacu gikwiye.”

Madamu Jeannette Kagame agira uruhare runini mu gufasha abarokotse Jenoside b’ingeri zitandukanye. Binyuze mu Muryango Unity Club abereye Umuyobozi w’Ikirenga, umwaka ushize hatashywe inzu yagenewe gutuzwamo Incike za Jenoside i Huye.

Iyi nzu icumbikiye abagera ku 100 yubatse mu Kagari ka Bukomeye, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yuzuye itwaye miliyoni 406 535 060 z’amafaranga y’u Rwanda.

Inzu nk’izi ndetse n’ibikorwa byo kuremera abacitse ku icumi cyane abageze mu zabukuru byagiye binakorwa no mu bindi bice by’igihugu harimo mu turere twa Nyanza, Kicukiro, Nyarugenge n’ahandi.

Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994.

Raporo y’iri barura yatangajwe mu 2004 mu gihe u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi. Igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bwishwemo.

Perezida Kagame na Madamu bunamira Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye ku Rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi

2018-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Perezida Kagame yambitswe umudali w’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso

Ubwanditsi 03 Mar 2019
Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Ubwanditsi 15 Feb 2019
Perezida Donald Trump  yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Perezida Donald Trump yohereje abasirikare muri Gabon baryamiye amajanja gutabara Congo

Ubwanditsi 05 Jan 2019
Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza  yatangiye kunuganugwa

Burundi : Amwe mu mazina y’uzasimbura Nkurunziza yatangiye kunuganugwa

Ubwanditsi 13 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique
Amakuru

Ingabo z’u Rwanda zongeye guha isomo rikomeye ibyihebe muri Mozambique

Ubwanditsi 04 May 2024
Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora
POLITIKI

Gilbert Mwenedata nawe yagejeje kandidatire kuri komisiyo y’amatora

Ubwanditsi 12 Jun 2017
Umugabo wa Celine Dion yapfuye
IMIKINO

Umugabo wa Celine Dion yapfuye

Ubwanditsi 15 Jan 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru