• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

BNR ibitse amafaranga miliyoni 500 Frw yabuze ba nyirayo

Ubwanditsi 26 Nov 2018 UBUKUNGU

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko ifite amafaranga hafi miliyoni 500 Frw ibitse, kubera ko amakonti aya mafaranga yabagaho atagikora.

Ubusanzwe konti yitwa ko itagikora iyo imaze igihe kinini idakoreshwa. Buri konti iri muri banki y’ubucuruzi, iyo imaze amezi atandatu idakoreshwa yinjira mu mubare w’izidakora, yagera ku mezi 12 ikaba itagikoreshwa.

Iyo imaze imyaka itanu, amafaranga ayiriho yoherezwa muri BNR. Mu gihe nta muntu uyaburana mu myaka itanu, ashyirwa kuri konti ya leta.

Gusa ngo ba nyirayo n’abandi babifitiye uburenganzira, bashobora kuyaburana biciye muri ya banki y’ubucuruzi bari bafitemo konti, ariko bagaragaje ibyangombwa byerekana ko bifite ukuri.

Ubuyobozi bwa BNR buvuga ko bimwe mu bikunze gutuma habaho izi konti zibitse amafaranga ariko ntizikore, biterwa n’abantu bagiye gutura hanze y’igihugu.

Hari aho ba nyiri konti bapfa kandi batarashyizeho abasimbura ndetse ngo hari n’aho usanga bamwe batazi ko bafite uburenganzira bwo gukurikirana ya mafaranga yageze mu isanduku za leta nk’uko The New Times yabyanditse.

BNR ivuga ko mu 2017 abakurikiranye aya mafaranga ari bake, kuko bari ku kigero cya 15%.

Kuba aba aribo bayasubijwe, akenshi ngo biterwa n’igenzura rikorwa ku byangombwa by’abayaregera, mu rwego rwo kureba ko nta manyanga y’abashobora kubiyitirira.

Amafaranga akurikiranwa na ba nyirayo, babanza kwandikira banki aho bafite konti bakayasaba, bitwaje ibyangombwa byuzuye.

Iyo icyifuzo cyabo cyubahirijwe, ya banki y’ubucuruzi yandikira BNR inyandiko iherekejwe na bya byangombwa.

BNR igenzura bwa busabe, yasanga bwujuje ibisabwa, amafaranga akagarurwa kuri konti ya wa muntu. Iyo bunenzwe, BNR ibwira ya banki ko bidashoboka, umukiliya wasabye ya mafaranga akabwirwa ibikenewe byose ngo ayahabwe.

BNR ivuga ko gukemura ibi bibazo bigiye kujya bikorwa na Minisiteri y’Ubutabera mu kwemeza igaruzwa ry’amafaranga no kwishyura nk’uko byavuguruwe mu itegeko ryo mu 2015 rijyanye n’igaruzwa ry’umutungo.

2018-11-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko  imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Uko imisoro yagabanyije inkunga mu ngengo y’imari

Ubwanditsi 27 Aug 2018
Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ibintu bitatu nibyo shingiro ry’ibyo tumaze kugeraho- Perezida Kagame

Ubwanditsi 22 Jan 2020
Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Ubwanditsi 29 Mar 2018
Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Banki y’Isi yizeye ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka cyane mu myaka itatu itaha

Ubwanditsi 26 Jun 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024
Uncategorized

Abarenga ibihumbi 8 bo mu bihugu 34 bagiye guhurira muri ‘Kigali International Peace Marathon’ ya 2024

Ubwanditsi 07 Jun 2024
Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda
Amakuru

Amaherezo y’Inzira ni mu nzu, umwicanyi Ndereyehe azoherezwa mu Rwanda

Ubwanditsi 18 Dec 2020
Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye
POLITIKI

Nigeria: Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika gutungwa n’ibyo baruhiye

Ubwanditsi 24 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru